Bukomane: Hafatiwe ikamyo bivugwa ko yari yikoreye forode

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 30/08/2013, mu Kagali ka Bukomane Mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, hafatiwe ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye ibiti byitwa imishikiri.

Iyi kamyo yari itwawe n’umushoferi witwa Karangwa Egide w’imyaka 33 y’amavuko, bakaba bari bapakiye ibiti byitwa imishikiri babikuye mu Murenge wa Mwiri ho mu Karere ka Kayonza babijyanye i Nyagatare.

Umukuru wa Polisi mu Karere ka Gatsibo, Sesonga Jhonson, aganira na Kigali today yadutangarije ko kugira ngo bafate iyi kamyo habayeho ubufatanye n’abaturage batanze amakuru kuri polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, nayo ikaba yahise itangira iperereza ubwo.

Iyi kamyo kandi ngo yari iherekejwe n’indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser, itwawe n’uwitwa Muhizi Jean Claude, bikaba bivugwa ko iyo mali yari iye gusa ikimara gufatwa we ngo yahise ata imodoka ariruka.

Ubusanzwe ibiti by’umushikiri bifatwa nka forode kuko bisarurwa mu buryo butemewe n’amategeko bikajyanwa gucururizwa mu bihugu by’abaturanyi bitushyuye umusoro. Izi modoka zombi zahise zijyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka