Bugesera: Umukecuru w’imyaka 62 yasanzwe iwe mu rugo yitabye Imana

Abaturanyi b’umukecuru witwa Nyiramuhanda Floride w’imyaka 62 bamusanze iwe yitabye Imana mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa 20/08/2013.

Uyu mukecuru wibanaga mu nzu yari atuye mu mudugudu wa Rwamakara mu kagari ka Juru mu murenge Juru mu karere ka Bugesera ngo basanze mu nzu ye harimo akabido ka litiro eshanu kuzuye umuti wa kiyoda ikoreshwa mu guhungira imyaka; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Juru Nzaba, Muhimuzi Benjamin.

Yagize ati “uyu nyakwigenedera ejo yabyutse mu gitondo cya kare ajya mu murima guhinga nkuko byari bisanzwe nta kibazo yari afite nk’uko twabibwiwe n’abaturanyi kandi abageze iwe nimugoroba nabo batubwiye ko nta kibazo yari afite”.

Mu gitondo cyakurikiyeho abaturanyi be bamubuze mu murima niko kujya iwe basanga haracyafunze niko kumena urugi maze bagiyemo basanga yapfuye.

Nyakwigendera Nyiramuhanda Floride yasigaranye umwana umwe w’umusore ariko nawe bakaba batabanaga kuko yari afite akazi i Nyakariro mu karere ka Rwamagana aho yazaga rimwe na rimwe aje gusura nyina kandi ngo bakaba nta kibazo bari bafitanye nk’uko bitangazwa n’abaturanyi babo.

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Bugesera buratangaza ko bwatangiye iperereza ryo kumenya neza icyahitanye Nyiramuhanda.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya ADEPR Nyamata kugirango usuzumwe, nyuma ukazashyingurwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I am very sorry barebeneza nomumutwe kontawamuteye umusumuri abantu ntibakunze kubisuzuma kandi abicanyi barabikoresha iperereza nirikaze umurego kwiyo kese

Hanyurwumutima ruben yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka