Bugesera: Polisi yafashe imodoka yuzuye ibiti by’umushikiri

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite numero RAB 903 J yuzuye ibiti by’umushikiri bakunze kwitwa kabaruka.

Uwari utwaye iyo modoka kugeza ubu ntaratabwa muri yombi kuko yahise atoroka. Iyi modoka kugeza ubu ifungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamabuye, ikaba yarafatiwe mu kagari ka Mpeka, umurenge wa Kamabuye ho mu karere ka Bugesera.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera, Superintendent Donat Kinani arasaba abatuye ako karere kimwe n’abandi Banyarwanda muri rusange kwirinda ibikorwa iby’ari byo byose byangiza ibidukikije.

Yagize ati “iperereza rirakomeje kugirango uwari utwaye iyo modoka abashe gutabwa muri yombi kuko yabashije gucika ubwo yari amaze kurabukwa abashinzwe umutekano bashaka kumufata”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent Emmanuel Karuranga yavuze ko abantu bagomba kumenya ko ubu bucuruzi butemewe n’amategeko, kandi bugira ingaruka mbi ku bidukikije. Uhereye kuri gahunda zihari rero, umuntu uzajya ufatwa azajya ahanwa hakurikije amategeko.

Yagiriye inama abaturage ko bajya bafatanya na Polisi muri urwo rugamba rwo guhashya abantu bangiza ibidukikije, batangira amakuru ku gihe yatuma hafatwa abajya muri ubwo bucuruzi butemewe.

Imodoka yafashwe ipakiye ibiti by'umushikiri.
Imodoka yafashwe ipakiye ibiti by’umushikiri.

Yagize ati “abaturage bose twabagiriye inama yo kwitandukanya n’umuco wo gutema ibiti by’umushikiri kuko hariho ingamba nyinshi zo kurwanya ababicuruza dore ko no rwego rwo kubungabunga ibidukikije hari amategeko ahana abangiza ibyo biti. Abanyarwanda bose bagomba kugira uruhare mu kurinda no kubungabunga ibidukikije”.

Ingingo ya 416 y’Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iravuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibiti by’umushikiri cyangwa se kabaruka bikunze kuboneka mu Ntara y’Iburasirazuba cyane cyane mu karere ka Bugesera. Ibi biti bikaba binyuzwa mu nganda aho bikurwamo amavuta yo kwisiga n’ imibavu ihumura neza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka