Bugesera: Abantu 16 bafatiwe mu mukwabu wo kurwanya abangiza ibidukikije

Abantu 16 bari mu maboko ya Polisi bakurikiranweho kwangiza ibidukikije batema ishyamba nta burenganzira, ndetse banatwika amakara mu ishyamba rya gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera.

Aba bose bafatiwe mu mukwabo wakozwe n’inzego za Polisi zifatanyije n’abaturage. Bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata aho Polisi ivuga ko ishyamba ryangijwe riherereye mu murenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera. Abakekwaho kubigiramo uruhare bagera kuri 15, aho batawe muri yombi muri icyi cyumweru hagati.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’i Burasirazuba, Supt.Karuranga Emmanuel, yavuze ko hatazihanganirwa abantu birengagiza itegeko rirengera ibidukikije kandi rihana ababyangiza.

Yagize ati “Mu karere ka Bugesera hari udutsiko tw’abantu batwika amashyamba bashaka ubwatsi bw’amatungo yabo, abandi bishoye mu bucuruzi bw’igiti cyitwa umushikiri, ibi byose bikaba bitemewe kandi bamenye ko tutazahwema kubakurikirana”.

Supt. Karuranga avuga ko uriya mubare w’abantu bafashwe, byari muri gahunda yo guca intege abishoye mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije kandi ngo kubabuza amahwemo akaba ari gahunda izakomeza.

Bimwe mu biti by'umushikiri abafashwe basanganywe.
Bimwe mu biti by’umushikiri abafashwe basanganywe.

Yahamagariye abantu kuba inyangamugayo barwanya ibyo bikorwa kandi bihutira gutanga amakuru ku babikora cyangwa ku ho byaba bikorerwa.

Polisi ikorera muri Bugesera yanafashe umugabo wari utwaye imodoka yuzuye ibiti by’umushikiri avuga ko yari ajyanye mu gihugu cya Uganda.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba avuga ko kwangiza ibidukikije uwo bihamye ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 3 n’ihazabu yo kuva ku bihumbi 200 kugeza kuri miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka