Bafatanywe toni 5 z’ifumbire mvaruganda bagiye kuyigurisha magendu muri Uganda

Niyitegeka Galvalic na Ngendahimana Samuel bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda kuri Station ya Gahunga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi batwaye toni eshanu z’ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa UREA bagiye kuyigurisha magendu muri Uganda ku tariki ya 09/03/2013.

Aba bagabo, umushoferi na kigingi we, bafashwe tariki ya 09/03/2013 ku isaha ya saa yine z’ijoro batwaye imifuka 101 ipima ibiro 50 umwe umwe, mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu Delta, ifite puraki nimero RAB 145 G.

Niyitegeka na Ngendahimana bavuga ko ifumbire bafatanywe atari iyabo. Ngo ni iy’umugabo witwa Gatera Emmanuel bakunze kwita Kibonge, ukorera muri santere ya Kabari, umurenge wa Kanzeze, mu karere ka Rubavu.

Bakomeza bavuga ko batari bazi aho bajyanye iyo fumbire kuko nyirayo, ariwe Gatera, yari abari imbere, ari kuri moto, acunga abashinzwe umutekano, ndetse anabereka inzira bacamo. Gusa bongeraho ko bumvaga avuga ko bayijyanye ahantu hitwa Butaro, ho muri Burera. Bavuga ko kandi ubwo Polisi y’u Rwanda yabataga muri yombi, Gatera yahise yiruka agacika Polisi. Kuri ubu ariko Polisi iracyakora iperereza ishakisha irengero rye kugira ngo abazwe iby’iyo fumbire.

Umuyobozi w’akarere ka Burera bwana Sembagare Samuel yatangarije Kigali Today ko iyo fumbire mvaruganda isubizwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI ikazagezwa ku bahinzi bayikeneye.
Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko iyo fumbire mvaruganda iba igenewe abahinzi bo mu Rwanda ngo izabafashe guhinga no gusarura byinshi.

Abanyarwanda barahamagarirwa kurinda no gukoresha ifumbire baba bahawe ku kiguzi gito kuko ifasha kongera umusaruro.
Abanyarwanda barahamagarirwa kurinda no gukoresha ifumbire baba bahawe ku kiguzi gito kuko ifasha kongera umusaruro.

Sembagare avuga ko iyo modoka yafashwe yikoreye ifumbire izamara ukwezi ifunzwe kandi ikanacibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe nk’uko bigenwa n’ibyemezo by’inama njyanama y’akarere ka Burera. Akomeza kandi asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’abantu nkabo bangiza umutungo w’igihugu.

Si ubwa mbere

Si ubwa mbere mu murenge wa Kagogo hafatirwa ifumbire mvaruganda igiye kugurishwa magendu muri Uganda. Mu mwaka ushize wa 2012 hafatiwe imifuka irenga 153 y’ifumbire mvaruganda. Inyinshi muri iyo fumbire ifatirwa muri santere ya Mugu, yo muri uwo murenge, kuko ariho inyuzwa igiye kugurishwa magendu muri Uganda.

Ifumbire mvaruganda ijya gucuruzwa magendu muri Uganda iyo igeze yo igurwa amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 40 ku mufuka umwe, mu gihe mu Rwanda uwo mufuka uba wahawe abahinzi ku mafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 21 n’amafaranga 500.

Abakoresheje ifumbire neza nibo basarura byinshi.
Abakoresheje ifumbire neza nibo basarura byinshi.

MINAGRI ivuga ariko ko iyo fumbire iba yatanzweho amafaranga menshi, leta y’u Rwanda ikagabanyiriza abahinzi ngo babashe kuyibona ku giciro gito. Kwiba, kugurisha cyangwa kunyereza ifumbire yagenewe abahinzi bo mu Rwanda ntaho bitaniye no kunyereza umutungo w’igihugu. Niyo mpamvu Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage bashyize ingufu mu kurwanya abashaka kunyereza iyo fumbire.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka