Abagabo babiri n’abana babo bafashwe basarura urumogi muri Nyungwe
Ntibigirwa w’imyaka 45 na mugenzi we Nayirwanda w’imyaka 39 hamwe n’abana babo babiri baguwe gitumo n’abacunga pariki ya Nyungwe tariki 18/03/2013 aho babasanze bari gusarura umurima w’urumogi bari bahinze mu ishyamba rya Nyungwe.
Bombi bavuga ko bari basanzwe bazi ko gukoresha cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge bibujijwe ndetse mu rwego rwo gusaba imbabazi bemeye ko bafite indi mifuka babitse mu ngo zabo kugira ngo babarirwe.
Aba bagabo beyemerera icyaha batuye mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Imbuto y’urumogi ngo bayihawe n’umugabo w’Umurundi witwa Nzeyimana Daniel wababwiye guhinga rwinshi kugira ngo nibasarura incuro imwe bazahite basezera ku bukene.
Ntibigirwa na mugenzi we Nayirwanda kandi bakurikiranyweho kwica inyamaswa zo muri parike. Ubwo bafatwaga bari bafite inyamaswa yitwa Umuhari n’imitego bazitegesha. ngo nyama zazo nizo zibatunga mu gihe baba bari mu ishyamba.
Abarinzi ba pariki ya Nyungwe batangaza ko umurima bafatiyemo aba bagabo ungana na hegitari imwe gusa banavuga ko gufata aba bangiza ibidukikije bitoroshye kuko ngo barwana nabo kakahava ndetse ngo mu minsi yashize bamugaje umwe muri bagenzi babo ku buryo bukomeye .
Ingingo ya 593-597 yo mu gitabo cy’amategeko ahana zivuga ko umuntu wese ukoresha cyangwa uhinga ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.
Iyo abyinjiza mu gihugu ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nkubu aba barinzi bahoye iki aba bagabo? Cyangwa banze ko bagabana? None se mugani aho kwiba ntiwakwihangira imirimo? Erega nubundi urumogi ni kimwe mu bidukikije! ubwo se izo njiji zicunga pariki zikeka ko urwo tumogi bafashe rukiri kuri police hahahahahh, ubu rwaragurishijwe kera! Biriya ni ibyatsi byuzuyemo byo kudukinga mu maso! Ariko muzakira mute
Courrage wangu banyacyangugu mukomerezaho mwiga amayeri yo kwikura mubukene, ntimuzibe cyangwa ngo mwice gusa mujye mukoresha ariticle quinze, aho kwiba wa kwibwa bazabafungura amaherezo, naho kurya inyamaswa sicyaha kuko imana yairemye ngo zidutunge, muzihige muzice muzirye inyama nizo zambere. mujye mwibuka kuzikoza ubugali.