Gakenke: Ikirombe cyagwiriye umuntu arapfa

Umugabo witwa Bavakure Gerard yagwiriwe n’ikirombe ubwo yarimo asana inzira zikiganamo, bimuviramo gupfa. Iki kirombe cya Kampani yitwa COMIKAGI, giherereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke.

Bikimara kumenyekana ko cyagwiriye uwo mugabo w’imyaka 30 y’amavuko ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, hahise hakorwa ubutabazi akurwa mu itaka ryari ryamwirunzeho agihumeka ariko bigaragara ko amerewe nabi, bamwihutishiriza kwa muganga, aza kuhasiga ubuzima nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Jean Bosco Hakizimana.

Yagize ati: “Yarimo asana inzira zerekeza muri icyo kirombe kuko muri iki gihe imvura imaze iminsi igwa ari nyinshi, bigaragara ko itaka ryasomye amazi menshi. Ubwo rero mu birombe byo hirya no hino bakomeje ibikorwa byo gusana no kwagura inzira zabyo ari na ko bazitangiza ibiti mu kwirinda ko itaka ryabyo ryahanukira ababikoramo bigashyira ubuzima bwabo mu kaga. N’uwo mukozi rero cyamugwiriye ariko kazi arimo akora”.

“Bamukuyemo agihumeka ariko bigaragara ko yanegekaye cyane, bamujyana ku bitaro bya Ruli, abaganga bagerageza kumwongerera umwuka ariko biba iby’ubusa ashiramo umwuka. Ubu ikirimo gukorwa ni uko Kampani yakoreraga iri gufatanya n’umuryango w’aho avuka mu Murenge wa Kamubuga, ngo harebwe uko umurambo wakurwa ku bitaro bya Ruli, ukajyanwa gushyingurwa ndetse n’ibindi bijyanye n’ubwishingizi buzafasha umuryango asize”.

Icyo kirombe gikora mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko gitifu Hakizimana yakomeje abivuga.

Ibirombe bibarizwa mu Murenge wa Ruli bibarurwamo abaturage babarirwa mu bihumbi 7 babikoramo; muri bo abagera mu bihumbi 3 bakaba ari abo muri uyu Murenge. Nubwo ari impanuka ya mbere ibayeho kuva imvura y’umuhindo yo muri iki gihe yatangira kugwa muri ako gace, ngo iyi sanganya yatumye hahita hafatwa ingamba zo gukora ubugenzuzi bw’ibyo birombe byose byo muri uwo Murenge, ibyo bizagaragara ko byateza impanuka bikazaba bihagaritswe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’ababikoramo.

Hakizimana avuga ko ibirombe bifitiye benshi akamaro kuko nk’ababikoramo bahembwa bakabasha kwikenura, ariko ngo hatabayeho ubushishozi n’ubwirinzi iterambere baharanira ryahinduka impfabusa biturutse ku mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka