Yiyambaje ubuyobozi ngo bumusabire impamba asubire iwabo nyuma yo kutumvikana n’umugabo we

Umugore utuye mu mudugudu wa Nyarushinya, umurenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo arasaba ubuyobozi kumwakira umugabo we itike akisubirira iwabo i Burundi nyuma y’imyaka umunani bamaranye ariko kumvikana bikaba byarabananiye.

Umuyobozi w’umudugdu wa Nyarushinya, avuga ko bagerageje kubatandukanya ariko bakanga bagasubirana. Ngo nubwo gutandukana byasabwe n’umugore avuga ko umugabo we amuhoza ku nkeke y’inkoni n’ibitutsi, batunguwe no kubona umugore yaragarutse batabizi.

Uyu mugore arasaba ko ubuyobozi bwamufasha kubona uburyo asubira iwabo kubera umugabo we amuhohotera. Umugabo uri mu ifoto ni umukuru w'umudugudu atuyemo.
Uyu mugore arasaba ko ubuyobozi bwamufasha kubona uburyo asubira iwabo kubera umugabo we amuhohotera. Umugabo uri mu ifoto ni umukuru w’umudugudu atuyemo.

Mugambira Evariste uyobora umudugudu wa Nyarushinya ati “Aba bantu ntibajya babana mu mahoro. Nk’ubuyobozi bw’umudugudu dufatanije n’abaturanyi babo twagerageje gufata icyemezo cyo kuba tubatandukanije tubisabwe n’umugore ariko twagiye kubona tubona yaragarutse ngo yaraje kumurwaza yararwaye.”

Uyu mugore utarashatse kwivuga amazina afite umwana w’umukobwa yabyaranye n’uyu mugabo. Akomeza avuga ko umugabo yanze ko basezerana ,bityo ngo akaba yumva n’ubundi babana mu buraya akaba ashaka ko ubuyobozi bumwakira itike akigendera.

Uyu mugore yagize ati “umugabo wanjye ni umugome cyane kuva twabana ampoza ku nkoni, ibitutsi, ubu yaramugaje mu gatuza nta buzima ngifite; njye mbona asigaje kunyica ni Imana ikindinze. Njye icyo nsaba ubuyobozi ni uko bwamunsabira itike nkisubirira iwacu dore ko nta n’isezerano dufitanye numva byoroshye.”

Bafite urugo rumeze neza n'ubwo batarwunvikaniramo.
Bafite urugo rumeze neza n’ubwo batarwunvikaniramo.

Umuyobozi w’umudugudu avuga ko umugore anywa inzoga, kandi ngo akajya mu kabari, ikaba ishobora kuba impamvu y’ubwunvikane buke burangwa muri uyu muryango, no kubuza amahoro abaturanyi babo.

Twagerageje kuvugana n’umugabo w’uyu mugore ngo twumve impamvu ibatera kutumvikana ntibyashoboka, yanze kwitaba.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka