Yibye ubwatsi bamutegeka kubwishyura inka ye

Hakuzimana w’imyaka 17, utuye mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo, yibye ubwatsi mu baturanyi, maze ategekwa kubwishyura atanga inka ye y’ikimasa.

Umuvandimwe wa Hakuzimana avuga ko Hakuzimana yibye ubwo bwatsi nta wundi muntu babana uhari. Ngo batashye basanze inka bayishoreye bayijyane , abajije ngo bamusubiza ko biyishyuye ubwatsi bwabo umuvandimwe we yibye.

Yagize ati “njye si nari niriwe mu rugo nje mpura n’abantu bashoreye inka ya murumuna wanjye , mbabajije aho bajyanye iyo nka bambwira ko ngo yabibye ubwatsi , ngo none umuyobozi yaciye urubanza avuga ko bagomba gutwara iyo nka mu rwego rwo kwiyishyura ubwatsi bwabo.”

Uyu mugabo avuga ko yatanze ibihumbi 59 ngo bagarure iyo nka mu rugo.

Akomeza avuga ko icyo cyemezo cyo kwishyura gutyo abona ari nk’ubujura ngo kuko ubwatsi budahwanye n’inka yose. Ikindi kandi ngo bafatiranye yagiye baza mu rugo hari se ubabyara n’uwo mwana ,kandi ngo ni muto afite imyaka 17.

Iyi nka yari yafatiriwe ngo iguranywe ubwatsi nyirayo yafashwe yiba.
Iyi nka yari yafatiriwe ngo iguranywe ubwatsi nyirayo yafashwe yiba.

Sabimana Silire, Umuyobozi w’umudugudu wa Nyamiyaga mu murenge wa Kisaro aba bantu batuyemo , yavuze ko umuyobozi w’umutekano yafashe iki cyemezo atamugishije inama, ngo iyo aba ahari ntiyari kubyemera.

Yagize ati “Ibyo bintu byose byabaye ntahari, nabimenye ntashye bambwiye ngo inka yaguranywe ubwatsi ndumirwa. Ntaho byabaye ko inka yaguranwa ubwatsi, none se ahubwo binganya agaciro.
Nasubizwe ayo mafaranga yatanze agira ngo agaruze iyo nka.”

Iki kibazo bakijeje ku muyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus .Yavuze ko icyaha ari gatozi, avuga ko uwibye agomba kubazwa ibyo yibye bityo uyu mugabo watanze ibihumbi bye, bakabimusubiza bitarenze iminsi itatu.

Yagize ati “uwibye nahanwe n’amategeko, uwo muntu nasubizwe amafaranga ye hatavuyeho na rimwe kuko ibyo bakoze ntaho byabaye, nta n’icyo wagereranya n’inka. Ibyo bikorwe bitarenze iminsi itatu. Ibyo birasa nk’aho ari uburiganya.”

Abatuye uyu murenge wa Kisaro bashima uburyo umuyobozi w’akarere kabo, akomeje kwegera abaturage abakemurira ibibazo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbegawe!!!! ubwose inka iguranwa ubwatsi ibyo ntaho byabaye pe

lol yanditse ku itariki ya: 9-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka