Yamukubise ifuni amuziza gusambana n’umugabo we

Mukarubega Donathile w’imyaka 27 utuye karere ka Gakenke yakubise Tuyizere Leontine ifuni mu mutwe amufatiye mu cyuho asambana n’umugabo we mu rugo mu rukerera rwo kuwa gatanu tariki 20/07/2012.

Mukarubega utuye mu kagali ka Nganzo mu murenge wa Gakenke ngo yakinguriye umugabo mu masaha ya saa sita z’ijoro we ajya kuryama muri cyumba cy’uruganiriro aho umwana yari aryamye bitewe n’uko iyo umugabo we yanyoye batarana kuko amwiyenzaho.

Mu masaha ya cyenda za mu gitondo yabyukijwe n’umugore w’umuturanyi bari bafitanye gahunda yo gusarura ibishyimbo, ajya mu cyumba umugabo yararyamyemo agiye gufata imiti yari ajyanye akaza kuyinywa saa kumi n’ebyiri maze asangamo undi mugore.

Mukarubega yahise arwana na Nemeyimana, umugabo we wari ucyambaye ubusa hamwe na Tuyizere bari baryamanye. Umugore yafashe isuka ashaka kuyikubita uwo mukobwa ariko arushwa imbaraga n’umugabo asohora umukobwa basambanaga amujyana muri cyumba cy’uruganiro na we agaruka mu cyumba kwambara dore ko yari yambaye uko yavutse.

Uwo mukobwa yahise afungura urugi rwo hanze ariruka. Mukarubega amwirukaho afite ifuni aza kumufata maze ayimukubita mu mutwe; nk’uko abyiyemera.
Tuyizere w’imyaka 22 yahise ajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nganzo aho atatinze kuko yoherejwe ku Bitaro Bikuru bya Nemba akaba ari n’aho akivurirwa.

Amakuru aturuka kwa muganga avuga ko uyu mukobwa yagombaga koherezwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) gukurikinwa n’abaganga b’inzobere ariko agira ikibazo cyo kutagira mitiweli.

Nemeyimana ukora akazi ko gucuruza i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali yemera ko yazanye Tuyizere Leontine mu rugo basanzwe baziranye mu mujyi wa Kigali bavanye kuri Base. Yageze mu rugo ntiyahasanga umugore we maze asiga uwo mukobwa mu cyumba ajya kunywa inzoga.

Nemeyimana asobanura ko yaciye inyuma umugore kuko na we yamucaga inyuma agashimangira ko ubuyobozi bwafashe umugore we amaranye icyumweru n’umusore wo ku Murambo kandi ataziranye na we. Umugore nawe ntahakana ko yacumbikiye uwo musore kandi ko yari umusambanya we.

Mukarubega yemera icyaha akanagisabira imbabazi ariko ngo yagitewe n’umujinya no guhubuka ubwo yasangana umugabo we aryamanye n’undi mugore yamubaza bagatangira kumukubita bityo akitabaza ifuni.

Mu gitondo, Mukarubega n’umugabo we batawe muri yombi na polisi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke bakurikiranweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse n’icyaha cyo gusabana.

Ingingo ya 148 y’amategeko mpanabya y’u Rwanda iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu ku muntu wese uhamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ingingo ya 14 y’itegeko nimero 59/2008 rihana kandi rikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina riteganya igifungo kiri kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri ku muntu uhamwe n’icyaha cyo gusambana.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NONEHO ISI YARANGIYE NEZA NEZA IBI BIRAKABIJE.UBUNDI NUBUSANZWE KIRAZIRA KUZANA UNDI MUGORE KUBURIRI KANDI UFITE UMUGORE.CYAKORA URIYA MUGORE NTAKOSA YAKOZE KUKO NAWE NTAKUNDI WABIGENZA.NIYO MPAMVU NINDAMUKA NSHATSE UMUGORE NTAGO TWASERANA.AHUBWO IBYO MUSHYITSI YAVUZE NANGE NDAMUSHYIKIYE MUSHYIREHO ITEGEKO ABANTU BAJYE BASINYA CONTRA NKABAZUNGU NAHO UBUNDI NDABONA BITAZOROHA.ARIKO NANONE HARAHO NGERA NKAGARUKIRA URIYA MUGABO UMUGORE WE ARAGIRA ATI IYO YANYWEYE NTITWARANA NIBA UMUGABO YUMVISE BYANZE AKISAYIDIRA NDUMVA UMUGABO NTAKOSA AFITE RIKANGANYE KUKO ABA ABIZI KO IYO YANYWEYE INZOGA UMUGORE ATAMWITEZA.

EUGENE yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

Mubyukuri jye mbona Mukarubega arengana usibye no kumuca inyuma harimo nagasuzuguru ibyo yakoze n’umujinya wabimuteye n’undi wese yabikora abaye adashobora gucunga neza umujinya we

mukamurenzi yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

Mubyukuri jye mbona Mukarubega arengana usibye no kumuca inyuma harimo nagasuzuguru ibyo yakoze n’umujinya wabimuteye n’undi wese yabikora abaye adashobora gucunga neza umujinya we

yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

Mwemerere abantu bajye bashyingiranwa by’igihe gito naho ubundi amafuni azakomeza kurikora. Niba urambiwe uwo mwashakanye babareke umwe wese yishakire igitsina kimuryoheye. iri tegeko rikiboshye abantu ni ryo nyirabayazana. None se baguhatira kurya ibishyimbo ubuzima bwawe bwose kuki kandi hariho utunyogwe, amajeri,ibisusa, ibihaza, etc? Kuby’uru rubanza byo ndabona bose bafite raison ariko cyane cyane umugore bamureke yigendere. Kirazira gusambanira ku buriri bw’undimugore. Uriya mukobwa nabona akize azahore azirikana ririya somo. Nshyigikiye uwo mugore rwose, kuko nanjye nabikora.

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

kuki abantu bashakanye bacana inyuma ? ni uko hanze hari abakobwa n’abagore batanga batitangiye itama? Abanyarwanda nibagaruke ku muco umugabo yirinde guca inyuma umugore we n’umugore bibe uko. otherwise, ntaho u Rwanda rwaba rugana. Murakoze.

yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka