Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi yishimiye umutekano uri mu murenge wa Butare

Mu rugendo yagiriye mu murenge wa Butare, tariki 07/07/2012, umuyobozi wa polisi mu karere ka Rusizi, Supt. Gasana Yusuf, yashimiye byimazeyo inzego zose zikorera muri uwo murenge zaba iza gisivire n’iza gisirikare kuko bafatanya kugira ngo umutekano ugerweho.

Supt. Gasana yasabye inzego zose cyane cyane aba police n’abasirikare bo mu murenge wa Butare kurushaho kuba maso bafatanya n’inzego za gisivire gukomerezaho kuwucunga kuko ariho iterambere rishingiye.

Abapolisi n'abasirikari bakorera mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi barashimwa akazi bakora ko kurinda umutekano.
Abapolisi n’abasirikari bakorera mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi barashimwa akazi bakora ko kurinda umutekano.

Yabibukije ko uyu murenge uhana imbibe n’igihu cy’abaturanyi cy’Uburundi yongera kubasaba kutarangara na gato kuko abagerageza kuwuhungabanya baba bavuye hanze y’igihugu dore ko abenshyi bakiriyo batacyifuriza amahoro.

Umurenge wa Butare uherereye mu majyepfo y’akarere ka Rusizi hafi ya Pariki ya Nyungwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka