Umunyeshuri wa UPU afunzwe akekwaho guta umwana mu musarane

Polisi yo mu karere ka Nyagatare yataye muri yombi umukobwa wiga mu ishuri rikuru rya Umutara Polytechnic University ukurikiranyweho guta umwana we mu musarane.

Kabanyana Chantal watawe muri yombi bivugwa ko yabyaye umwana w’umuhungu ku wa mbere tariki 30/07/2012 ahagana mu masaha ya cyenda z’umugoroba akamuta mu musarane.

Abaturage baturanye n’uwo mukobwa bumvise urusaku maze bashaka kumenya aho ruvugiye baza kugera kuri uwo mwana mu bwiherero; nk’uko bitangazwa na polisi yo muri Nyagatare.

Nyuma y’uko polisi ihawe amakuru, yahise ihagera maze itwara umwana na nyina kwa muganga ngo bitabweho, gusa umwana yaje gupfa nyuma y’amasaha atandatu kuko yari afite ibibazo by’ubuhumekero.

Kabanyana wemera icyaha ariko akavuga ko atari agambiriye kwica umwana we yagize ati: “nagiye mu bwiherero nk’ibisanzwe sinari ngamije kwica umwana wange”.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege, yagaye ibyo bikorwa bya kinyamaswa. Yagize ati: “biragoye kumvikana ukuntu umuntu agira uruhare mu kwica umwana we”.

Naramuka ahamwe n’icyaha, Kabanyana azahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu anacibwe ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 200; nk’uko biteganywa n’amategeko ahana.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gutwita utifuza kubyara bigira ingaruka, uwo mubyeyi ntabwo aba akiri wawundi mubyukuri arahungabana,
dukwiye kubegera bakiri hasi ku ishuri/mudugugudu, gutanga ubuhamya hagati yabo,
hakorwe theatre/cinema imwe nziza (translate for the region in 3 languages kinyarw/kiswahili/.. Hillyhood SuperProduction ’love&thrill’
Inyigisho y’igihe kirekire ninde utarabonye film yabahinde Jimmy..nanubu!
Kwongera imbaraga, PREVENT not repression, uwo mwana ni uwigihugu!!

isimbi yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka