Umunyeshuli wa INILAK ishami rya Nyanza yitabye Imana aguye mu mpanuka

Umunyeshuli witwa Bayigamba Geras wigaga mu ishuri rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka yabaye tariki 29/01/2013 ahagana mu ma saa yine z’ijoro ubwo yari avuye kwiga.

Iyo mpanuka yatewe n’imodoka kugeza na n’ubu itaramenyekana ibirango byayo kuko yahise iburirwa irengero; nk’uko byemezwa na Niyibigira Leonidas umwe mu banyeshuli babanaga mu muryango wa AERG Imanzi ukorera muri INILAK ishami rya Nyanza wahageze iyo mpanuka ikimara kuba.

Yakomeje avuga ko Bayigamba Geras yitabye Imana agonzwe n’imodoka mu gihe we yari kuri moto imuhetse yerekeza ahitwa mu Butansinda bwa Kigoma asanzwe ataha iyo arangije amasomo ye nijoro muri INILAK Nyanza Campus.

Niyibigira Leonidas avuga ko Bayigamba Geras witabye Imana ari kumwe na mugenzi we bigana muri INILAK witwa Joseph utaha mu karere ka Ruhango bari kuri moto zishoreranye buri wese ari ku ye n’undi ye ariko bageze ahitwa ku Gasoro imodoka ibagonga ubwo yabisikanaga n’indi.

Bayigamba Geras yahise ajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyanza naho abakomeretse bajyanwa kwitabwaho n’abaganga bo muri ibyo bitaro.

Urupfu rwa Bayigamba Geras rukirama kumenyekana abanyeshuli bigana ndetse nabo babana mu muryango wa AERG Imanzi kuri INILAK Nyanza Campus byabagoye kwakira iyo nkuru y’incamugongo kuko benshi bamwibonagamo nk’umunyeshuli uzi kubana neza n’abandi.

Abenshi muri bo bahuriza cyane ku rugwiro yagaragarizaga abo babanaga mu buzima busanzwe ndetse n’ubw’ishuli. Abanyeshuli bari basanganwe na Bayigamba Geras mu muryango wa AERG Imanzi bavuga ko babana nawe muri aya magambo:

“Yari icyitegererezo mu mibanire myiza y’abantu n’abandi kandi akagira umurava mu myigire ye. Muri famille Imanzi ntituzongera kugira umurava nk’uwo yaduteraga”.

“Mana Geras ntiyari uwo gupfa niba ijuru ribaho uzarimuhe kuko ararikwiye”. Iyi ni imwe mu mvugo ya bamwe mu banyeshuli ba INILAK Nyanza Campus batunguwe no kuba batazongera kumubona ari kumwe nabo mu ishuli cyangwa muri AERG Imanzi.

Bayigamba Geras yakoraga mu ishuli ryisumbuye ryigenga rya Lycée ya Nyanza akaba yari umunyeshuli mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’icungamatungo (Management) mu ishuli rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

birakwiye ko duhora twiteguye kuko nta wuba azi igihe cye!

theo yanditse ku itariki ya: 1-02-2013  →  Musubize

mana ndakwinginze ngo uhe umuryango we kwiyakira kuko ntibyoroshye kd uzaduhe kongera kubonana nawe

eus yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Geras imana imwakire mu bayo ntituzamwibagira yari azi kubana na buri wese!

CYUBAHIRO Rodriguez yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

yewe sinzi icyo navuga kuko kubura uyu musore nigihombo ku Rwanda.
Imana imwakire mubayo

kalisa yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Geras yari umunyeshuli mwiza ni byo koko abeza ntibaramba. RIP

Yves yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka