Umunyarwanda yiciwe muri Uganda atewe icyuma

Jean de Dieu Hagumimana wari utuye mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, yiciwe mu gasantere ka Kabihanga muri Uganda, atewe icyuma mu rubavu n’abantu bari barimo basangira mu kabari ko muri ako gasantere.

Mu ma Saa mbiri z’ijoro ku wa Kane tariki 24/01/2013, nibwo Hagumimana ubwo yagiranaga amakimbirane n’abagabo babiri basangiraga, harimo Umugande witwa Ben Uzabakiriho n’Umunyarwanda bita Jean Bosco Nkurikiyimana.

Ayo makimbirane yaje gutuma abo bagabo bava mu kabari barasohoka abari basigayemo bumva umuntu aratatse basahotse basanga Uzabakiriho, amaze gutera icyuma Hagumimana mu rubavu avirirana, nk’uko ababibonye bibitangaje.

Twiringiyimana Théogène, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kagogo, yatangarije Kigali Today ko abaturage bahise bajyana Hagumimana ku kigo nderabuzima cya Kinyababa kuko aricyo cyari kiri hafi ari naho yapfiriye.

Akomeza avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25/01/2013, Nkurikiyimana wafatanyije na Uzabakiriho kwica Hagumimana, yagiye kwirega kuri Polisi y’u Rwanda. Ubu afungiye kuri Station ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika. Ubwo twakurikiranaga iyi nkuru Uzabakiriho we yaburiwe irengero ataraboneka.

Inzika

Santere ya Kabihanga, muri Uganda, ituriye cyane umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, mu murenge wa Kagogo. Muri ako gace Abanyarwanda n’Abagande baragendanirana byoroshye kuko baturanye cyane. Nta kintu gihari kigaragaza imbibi z’ibihugu byombi.

Bamwe mu baturage bazi nyakwigendera, Hagumimana, bavuga ko kuba yishwe na Uzabakiriho, bishobora kuba byaturutse ku nzika kuko imiryango yabo yari ifitanye amakimbirane kuva kera.

Abo baturage bavuga ko mu 1992 abo mu muryango wa Hagumimana bashobora kuba barishe umuntu wo mu muryango wa Uzabakiriho.

Icyo gihe muri icyo gice cyo mu Rwanda hari intambara ku buryo bamwe mu baturage bari barahunze. Bamwe mu Bagande bari bari hafi ngo bazaga mu Rwanda gusakambura inzu z’abahunze bagatwara amabati.

Abo baturage bakomeza bavuga ko abo mu muryango wa Hagumimana bishe uwo muntu wo mu muryango wa Uzabakiriho bamuziza ko yaba yari yaje gusakambura inzu yabo. Ngo kuva icyo gihe abo mu muryango Uzabakiriho babitse inzika bavuga ko nabo bazihorera.

Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako gace iracyakora iperereza ngo ibone amakuru afatika y’urupfu rwa Hagumimana.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ase kombona abanyarwanda tugiye gushirira mu mahanga
nge ndumva ngize impungenge
peeee

niyongiro yanditse ku itariki ya: 26-01-2013  →  Musubize

yewe muntu wiyise twamaze ,,rwose ibyo ntibikwiye gufata umurage wa Kayini wo kwicana,kuko si byiza. PEACE to everyone!

peace yanditse ku itariki ya: 26-01-2013  →  Musubize

Twamaze ntago angana n’umuvunjayi wacu mwishe ahubwo mutwitondere

Twamze yanditse ku itariki ya: 26-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka