Umugabo yashatse kwiyahuza amabuye ya radiyo nyuma yo gushwana n’umugore

Nakurinde Manasse w’imyaka 42 utuye mu mudugudu wa Kamabuye akagari ka Kinazi, umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, yashatse kwiyahura tariki 17/07/2012 ngo kuko umugore we Uwimana Clarisse amaze iminsi amusuzugura.

Umugore w’uyu mugabo avuga ko nta kintu na kimwe bapfaga n’umugabo we, ahubwo ngo uyu mugabo yabitewe n’uko umugore we yari amwatse uruhushya rwo kujya gusura iwabo.

Uwimana agir ati “maze kurumwaka akarunyima, twateranye amagambo cyane, sinzi niba aribyo byamuteye gufata ibi byemezo?”

Nakurinde n’umugore we bari babyutse batongana hanyuma umugabo afata amabuye ya radiyo arayahondahonda umugore we agira ubwoba ahuruza abantu bajya kuhagera uyu mugabo yamaze kumira ivu yaryo. Banarwanye bagerageza kumwaka aya mabuye ariko aranga arayamira.

Abatabaye bamuhaye amata ngo aruke ayo mabuye ya radiyo ariko akomeza kuremba kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kumujyana mu bitaro bya Kinazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Mutabazi Patrick, avuga ko nyuma yo kugezwa kwa muganga ubuzima bw’uyu mugabo bugenda bwongera kaba bwiza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka