Umugaba w’Inkeragutabara aributsa urubyiruko rwa ISAE Busogo ko umutekano w’igihugu ubungabunzwe

Lt. Gen. Fred Ibingira, umugaba w’Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu, aributsa abanyeshuri ba ISAE Busogo, ko umutekano w’igihugu ucunzwe neza, ndetse ko n’umwanzi ntacyo ateze kubihinduraho.

Ibi Lt. Gen. Ibingira yabibwiye abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi riherereye mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze kuwa gatatu tariki 12/12/2012, ubwo yabasuraga ngo bagirane ibiganiro.

Nyuma yo gukangurira abanyeshuri gukomeza umurava mu masomo yabo, kugirango bazabashe gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu, Lt. Gen. Ibingira yahaye ijambo abanyeshuri maze babaza ibibazo batanga n’ibitekerezo.

Bimwe mu bibazo byagarutsweho ni ibirebana n’umutekano, aho bagaragazaga impungenge z’uko bamwe mu baturage bashobora kuba batizeye umutekano wabo usesuye, biturutse ku masasu yumvikanye mu gace k’ibirunga mu minsi ishize.

Abanyeshuri n'abayobozi bari bitabiriye ikiganiro na Lit. Gen. Ibingira.
Abanyeshuri n’abayobozi bari bitabiriye ikiganiro na Lit. Gen. Ibingira.

Lt. Gen. Ibingira yavuze ko kuri ubu nta gahunda yo gusanga umwanzi hanze y’igihugu ihari, ahubwo ko bazamurwanyiriza imbere mu gihugu, kandi ko azatsindwa igihe cyose azatinyuka kuvogera ubusugire bw’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ISAE Busogo, Prudence Rubengesa, yashimiye ingabo z’igihugu ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange, uburyo badahwema gushakira aheza abaturage b’igihugu ndetse n’abanyeshuri ba ISAE Busogo barimo.

Yavuze kandi ko ubutumwa bahawe bwo kunyomoza amakuru y’ibinyoma ari gukwirakwizwa kuri interineti babyakiriye neza kandi ko bizashyirwa mu bikorwa.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka