Uburengerazuba: Abantu icyenda barashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu gihe u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu ntara y’uburengerazuba hamaze gutabwa muri yombi abantu icyenda bashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo butandukanye.

Mu karere ka Ngororero, abantu bataramenyekana ariko bakekwa, batemye inka y’umupfakazi wa Jenoside, bayishinguzamo n’amahembe. Hari abantu babiri bafunzwe bakurikiranyweho icyo cyaha.

Hari n’abandi barindwi bafatiwe ku kirwa kiri mu Kivu mu karere ka Rutsiro ngo bahunze ibiganiro by’icyunamo nk’uko byasobanuwe n’umushinjacyaha wa Repubulika mu karere ka Karongi, Nyamuhenda Fiacre. Umushinjacyaha yavuze ko abo bantu bafatiwe mu cyuho ubwabo biyemerera ko bari bahunze ibiganiro.

Mu kiganiro ku mateka ya Jenoside cyabaye tariki 09-04-2013 mu kagari ya Kibuye umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’i Burengerazuba Jabo Paul, ari kumwe n’umushinjacyaha wa repubulika mu karere ka Karongi Nyamuhenda Fiacre, basabye abaturage kwirinda amagambo n’ibikorwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'i Burengerazuba Jabo Paul atanga ikiganiro ku mateka kuva mu gihe cy'ubukoroni, no kuva 1959-1994.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’i Burengerazuba Jabo Paul atanga ikiganiro ku mateka kuva mu gihe cy’ubukoroni, no kuva 1959-1994.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’i Burengerazuba yavuze ko kuva icyunamo ku nshuro ya 19 cyatangira, mu Ntara y’i Burengerazuba hamaze kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside mu bantu bamwe bakekwaho kuba inyuma y’ibikorwa bisa na Jenoside ubwayo, abandi bagafatwa bavuga amagambo asesereza abacitse ku icumu rya Jenoside.

Jabo yaboneyeho n’akanya ko gusaba abanya Karongi n’Intara y’iBurengerazuba muri rusange kurwanya bene ibyo bikorwa bivuye inyuma.

Yagize ati: « Akenshi abantu bagaragaza bene ibyo bitekerezo turebera twibwirako bitatureba nyamara ingaruka zikatugeraho. Tugomba kwirinda ibikorwa nk’ibyo haba mu bihe byo kwibuka ndetse no mu yindi minsi, mwirinde akarimi kabi n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ni uburozi abantu bahawe na sekibi n’abantu bashakaga kwimakaza ikibi muri iki gihugu ».

Ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyabereye ku Ntara y'iBurengerazuba cyitabiriwe n'ingeri zose.
Ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyabereye ku Ntara y’iBurengerazuba cyitabiriwe n’ingeri zose.

Umushinjacyaha w’akarere ka Karongi yasabye abaturage kwirinda bene ibikorwa byuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ibihano bihari kandi biremereye. Yavuze ko umuntu wese ufatiwe mu cyuho cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza ku myaka 20.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’i Burengerazuba yatangarije Kigali Today ko amazina y’abo bantu adashobora gutangazwa kuko ubugenzacyaha bukirimo gukora akazi kabwo kugira ngo ubutabera bwubahirizwe.

Ibiganiro biteganyijwe kuri uyu wa gatatu, harimo ibizabera ku ishuli rya IPRC West (ETO Kibuye), biritabirwa n’umwe mu bagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda nawe ubwe akazanatangamo ikiganiro.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka