U Rwanda nta bundi butunzi tugira usibye umutekano – Police Karongi

Ubuyobozi bwa Police n’ubw’akarere ka Karongi burasaba abafatanyabikorwa b’akarere kubahiriza gahunda yo gutanga ku gihe raporo z’umutekano kuko kutabikora bigaragaza ko abantu batazi agaciro k’umutekano.

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi irimo kuba muri iki gitondo cyo kuwa kabili tariki 05/02/2013 umuyobozi wa Police muri Karongi, Supt Ruhorahoza Gilbert, yihanangirije abafatanyabikorwa b’akarere batubahiriza ibyo basabwe byo gutanga raporo z’umutekano.

Abatungwa agatoki n’ubwo ntawavuzwe mu izina ni amahoteli n’amacumbi adatanga raporo zigaragaza abantu baba baharaye, ndetse n’abayobozi b’ibanze batandika mu gitabo cy’abinjira n’abasohoka mu midugudu.

DPC Ruhorahoza Gilbert yagize ati: “Muzi neza ko u Rwanda nta bundi butunzi dufite, nta zahabu tugira, ubutunzi bwacu ni umutekano, mureke gukina n’umutekano rero”.

Abari mu nama y'umutekano y'akarere ka Karongi.
Abari mu nama y’umutekano y’akarere ka Karongi.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, nawe yashimangiye ko abatubahiriza ibyo akarere kabasaba baza gufatirwa ibyemezo kuko amategeko ahana abatabyubahiriza ahari.

Kayumba ati: “Twaganiriye na banyir’amahoteli tubagaragariza inyungu zo kubahiriza ibyo basabwa n’ingaruka kuko naza zirahari”.

Ku murongo w’ibyigwa harimo no kureba uko serivisi zitangwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima, kureba aho gahunda yo kubaka amashuli ya 12YBE igeze, gutuzwa mu midugudu n’isuku mu mahoteli, amaresitora n’amacumbi.

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi irimo kubera mu cyumba cy’inama cya region sanitaire ya Karongi. Irimo abayobozi bose kuva ku rwego rw’ibanze kugeza ku Karere, ingabo, police, abayobozi b’ibigo by’amashuli n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka