Shangi: Hatoraguwe umurambo w’uruhinja

Umurambo w’uruhinja rukivuka watoraguwe saa 16h00 tariki 11/02/2013 ku kimoteri cy’isoko rya Bushenge mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke, ariko uwarutaye ntaramenyekana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 12/02/2013, ni bwo umurambo w’urwo ruhinja watoraguwe upfunyitse mu gitenge wajyanywe ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Inzego z’umutekano ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane umuntu waba yataye urwo ruhinja.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Kamali Aimé Fabien yadutangarije ko ibi bikorwa by’urukozasoni byo guta impinja bitari bisanzwe muri uyu murenge wa Bushenge, ariko kandi akavuga ko ntawamenya aho uwataye urwo ruhinja yaturutse.

Kamali atanga ubutumwa bw’uko Abajyanama b’ubuzima bakwiriye gukomeza kuba maso bagakurikirana abagore batwite ku buryo uwo bazajya babona atagitwite basobanukirwa uko byagenze.

Kamali kandi asaba abakobwa batwara inda batateganyije kugira ubutwari bwo kurera abana babyara, byaba ngombwa bakiyambaza inzego z’itandukanye zabafasha, aho kugira ngo bavutse ubuzima abana baba babyaye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka