Sebeya yatwaye abana babili

Abaturage bo mu karere ka Rubavu umurenge wa Kanama ntibashoje Pasika neza kubera ibiza batewe n’imvura yaguye ku mugoroba wa tariki 31/03/2013 ikuzuza umugezi wa Sebeya yateye mu baturage igatwara abana babili.

Ibi biza kandi byasenye amazu atatu mu murenge wa Nyamyumba. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheilk Bahame Hassan, avuga ko abaturage bangirijwe bari gufashwa n’abaturanyi babacumbikiye, naho kububakira ngo akarere kagira uruhare ari uko umurenge wananiwe.

Umurenge wa Kanama ahitwa Mahoko hamwe n’umurenge wa Nyamyumba niyo ikunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura aho abaturage bagendesha amazu n’imyaka ndetse bamwe bakabura ubuzima bwabo.

Imiryango ikikije umugezi wa Sebeya yarimuwe ariko kubera ubwinshi bw’amazi ararenga akagera mu baturage. Mu kwezi kwa Nzeri 2012 nabwo umugezi wa Sebeya wari yangije amazu y’abaturage.

Abaturage bavuga ko kwangirizwa n’ibiza bidaterwa no kutabungabunga ibidukikije ahubwo ngo n’ubwinshi bw’imvura ikunze kugaragara muri aka karere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka