Rweru : Afunzwe akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umwana we

Polisi mu karere ka Bugesera yataye muri yombi umusaza witwa Nduwayezu Appolinaire ukekwaho gukubita no gukomeretsa umwana we witwa Nduwayezu Dieudonne, akoresheje inyundo.

Nduwayezu w’imyaka 61 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Rweru, yari amaze igihe gito afunguwe aho yari yarafunzwe azira kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aho afunguriwe yagiye atera amahane mu muryango, dore ko inzego z’ibanze na Polisi bari barashyize urugo rwe ku rutonde rw’ingo zirangwamo amakimbirane; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Rwabuhihi Jean Christophe abitangaza.

Yagize ati “ajya gukubita no gukomeretsa uwo muhungu we yatashye yasinze inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko, ageze mu rugo atangira gutonganya umugore we maze uwo muhungu we amubajije impamvu buri gihe atera amahane, aherako aterura inyundo, ayimukubita mu mutwe aramukomeretsa”.

Rwabuhihi avuga ko yatabaje avuza induru nyinshi, nibwo abaturage baje babimenyesha Polisi nayo ku bufatanye n’abaturage imuta muri yombi. Uyu Nduwayezu Appolinaire ubu afungiye kuri poste ya Rweru naho umuhungu we Nduwayezu Dieudonne arwariye ku kigo nderabuzima cya Nzarwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba, Chief superintendent Benoit Nsengiyumva, yasabye akomeje abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, anabasaba kwirinda kunywa ibyo biyoga by’ibikorano kuko nabyo bituma bishora mu bikorwa by’urugomo.

Ingingo ya 148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Ibyo kandi byiyongeraho ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi magana atanu cyangwa agahabwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka