Rwamiko: Umusore yishe umugore amutemye

Umusore witwa Manywa Faustin w’imyaka 36 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi yo mu murenge wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi azira kwica umugore witwa Mukamusoni Anastasie amutemye n’umuhoro.

Mukamusoni w’imyaka 69 yari atuye mu murenge wa Giti kando ngo yari afitanye amakimbirane na Manywa Faustin; nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti, Bakomera Jean d’Amour.

Ati “urupfu rwa Mukamusoni rwabaye ku wa kabiri tariki 26/03/2013, rwaturutse ku makimbirane y’amasambu yari muri uwo muryango, kuko uwamutemye ari umwana wabo”.

Bakomera avuga ko Manywa yasanze Mukamusoni mu murima aho yari yagiye kwahira ubwatsi n’umwuzukuru we, maze abwira umwana bari kumwe guhunga, Mukamusoni nawe agerageje kwiruka aba amugezeho aramutema kugeza ashizemo umwuka.

Uyu muyobozi yavuze ko icyo kibazo cy’isambu bapfaga cyari cyarageze mu rukiko kuko urubanza rwaburanywe mu mwaka wa 2002 maze urukiko rutegeka ko ihabwa Mukamusoni kuko ariwe yayitsindiye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka