Rwamagana: Yagize ubwoba ari mu kabari, ahamagara police ngo ize kumucyura iwe mu rugo
Umuturage utatangajwe amazina aherutse kujya mu kabari mu murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, atinda afata ku gacupa bigeza mu gicuku igihe atari akibasha kubona no kwibuka aho ataha.
Uyu muturage ngo yagize ubwoba ko ashobora kurara ayobagurika kuko atibukaga aho ataha cyangwa hakagira abamugirira nabi mu nzira, ahitamo kwiyambaza polisi y’u Rwanda, ariko ayihamagara avuga ko ngo “aho yari yabonaga hari abagizi ba nabi bitwaje intwaro kandi bashobora guhohotera abaturage benshi”.
Polisi y’u Rwanda aho i Rwamagana yatabaye bwangu, bageze aho uwabatelefonnye ari ababwiza ukuri, avuga ko ngo yagize ubwoba bwo kwitahana no kutibuka aho ataha kandi ngo abo yasengereye bose bamutaye mu bunywero bakitahira.
Yongeraho ati “Nk’abashinzwe umutekano w’Abaturarwanda nabasabaga kumba hafi mukamfasha kugera iwanjye mu rugo ntahungabanye.”
Abashinzwe umutekano baherekeje uwo mugabo kugera ubwo abayobozi b’ibanze babashije kuranga neza aho atuye, bamugeza iwe mu nzu; nk’uko amakuru Kigali Today ikesha inzego z’umutekano abitangaza.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
ni umuntu w’umugabo!
Coup de chapeau!!! Police yacu ni imfura kabisa!! Ntazabigire akamenyero arikoo...
Uyu mugabo ni serieux cyane rwose aho kugirirwa nabi yari no kwaka icumbi da! Police nayo iyo imucumbikira akazataha bukeye aho guta igihe bajya kuyoboza kdi nabo baba bafite n’inyota! Bari bumurazemo then morning bakamureka agataha yasindutse! Ariko yakoze (umugabo) ibintu yavyo rwose!
Mbega umugabo usindana ubwenge!!!! njye ndamwemeye pe!
Ariko ubutaha ajye anywa nke atahe kare.
Yego ibyo yakoze nibyo gusa yagombaga kwishyura iriya service. Police itabara iyo hari umunyarwanda uri mu kaga. uyu rero yasabaga serivisi isanzwe yishyuzwa nk’uko tubizi. Nimumurangire serivisi z’abo bita ba Body guard. Bagombaga kumuca cash kuko wenda ahari aho police yajyaga kuba yatabaye kandi hababaje mu gihe yarimo ita igihe ku musinzi abarundi bita imborerwa.
Ni hatari! Nanjye nzabikora dis uzi ko uyu mutype anyunguye ubwenge. Genda police ukora akazi kawe neza!!!
Nukuri uyu mugabo numunyabwenge ashobora kuba ya’afite amafaranga menshi agira ngo batayamwaka nibyiza iyaba bose bari bameze nkuyu muturage pe.