Rwamagana: Umuvuzi gakondo afunzwe akekwaho kwica umuntu

Umugabo witwa Jacques Kalisa, usanzwe uzwi nk’umuvuzi wa gakondo, yatawe muri yombi 20/07/2012 na polisi ikorera mu karere ka rwamagana, umurenge wa Musha akekwaho kwica Daniel Mparaye biturutse ku miti ya gakondo yamuhaye.

Amakuru y’urupfu rwa Mparaye yamenyekanye ubwo abaturage babonye umurambo we mu nzu ya Kalisa.

Nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza, nyuma y’uko ihawe ayo makuru, polisi yarahageze maze ijyana umurambo we mu bitaro bya Rwamagana ngo ukorerwe isuzuma maze Kalisa ukekwaho icyaha ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Rwamagana.

Kalisa yemera ko umurambo wa Mparaye wabonywe mu rugo rwe ariko akavuga ko nta ruhare urwo ari rwo rwose yagize mu rupfu rwe. Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana ivuga ko ibizamini byerekanye ko nyakwigendera bamusanganye aside ituruka mu byatsi mu gifu cye.

Supt. James Muligande, ukuriye polisi mu karere ka Rwamagana yanenze icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, anongeraho ko abantu nk’abo bakwiye kurwanywa mu rwego rwo gucunga umutekano mu duce batuyemo.

Yatangaje ko ifatwa rya Kalisa ryaturutse ku bufatanye n’abaturage batazuyaje gutanga amakuru kuri polisi.

Supt. Muligande yasabye abaturage kujya bajya kwivuza ku bitaro aho gusesagura umutungo wabo ku bavuzi batemewe bashobora no guteza ibyago ubuzima bwabo.

Ikibazo n’iki kandi cyanagaragaye mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo aho Nzayisenga Samuel yitabye Imana biturutse ku miti yahawe n’umuvuzi gakongo witwa Macumi Francois utuye mu mudugudu wa Buharankakara wo mu kagali ka Mulinja ko mu murenge wa Kigoma.

Naramuka ahamwe n’icyaha, Kalisa ashobora guhanishwa igihano kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, akanacibwa ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka