Rwamagana: Polisi yataye muri yombi 31 bari barayogoje abahahira mu isoko rikuru ry’akarere

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye abagabo 31 biganjemo abakiri bato bakekwaho guhungabanya umutekano mu isoko rikuru rya Rwamagana, aho bahoraga biba abaturage, abandi bakabambura ibyabo ku ngufu.

Aba baturage 31 bafatiwe mu mukwabu wakozwe na polisi y’igihugu mu karere ka Rwamagana tariki 17/07/2013 ku manywa, aho abaturage n’abacururiza muri iryo soko batungiye agatoki polisi abajura bari barababujije amahwemo kuko ngo babibaga kenshi kandi bakorera mu matsinda ku buryo banahutazaga cyane abashatse gutabaza no kuburira uwo babaga bagiye kwiba.

Umukuru wa Polisi mu karere ka Rwamagana, Superintendant Richard Rubagumya avuga ko abaturage bari bamaze iminsi bijujutira ababahohotera, barimo abajura bazwi n’abandi basore b’inkorabusa nabo bakeka ko bari mu babiba kuko birirwa ku isoko ntacyo bakora kizwi.

Mu mukwabu polisi yakoze ubwo isoko ryari riremye, yagendeye ku makuru yahawe n’abaturage n’abayobozi b’abacuruzi mu isoko ita muri yombi abantu 47 ariko bamwe baje kurekurwa kuko abaturage bagaragaje ko bari babibeshyeho bo bafite imirimo izwi bakora kandi babazi nk’inyangamugayo. Abandi 31 bari mu maboko ya polisi aho bakorwaho iperereza.

Abaturage bari biremye isoko rya Rwamagana babwiye Kigali Today ko biruhukije kuko ngo harimo benshi bari bazi nk’abajura n’abanyarugomo kabuhariwe, batatinyaga no kwambura abacuruzi ibicuruzwa n’amafaranga babanje kwigira abaguzi bakabiyegereza.

Abandi bavugaga ko bari bazi abigize indakumirwa, ngo bagendaga mu matsinda ya bane cyangwa batanu, uwo bagiye kwambura utwe bakamubuza no gutabaza kugeza batwaye ibyo bashaka.

Umukuru wa polisi muri Rwamagana yabwiye Kigali Today ko abaturage bakwiye kujya batinyuka gutunga agatoki igihe cyose babonye uwahungabanya umutekano kandi asaba abaturage kujya bashishikarira gutabara bagenzi babo kuko nabo baba bashobora guterwa n’abo bajura igihe batazi.

Supt Rubagumya yijeje ko polisi izakomeza kuba maso, abayitabaje bose ikabageraho bwangu kandi ashimira abaturage bakomeje kugaragaza ishyaka ryo gukunda igihugu baharanira ko cyagira umutekano.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka