Rutsiro : Yongeye gutabwa muri yombi azira kwiba insinga z’amashanyarazi

Jean Damascène Ndagijimana w’imyaka 35 yatawe muri yombi ku nshuro ya kabiri azira kwiba insinga z’amashanyarazi zifite uburebure bwa metero 1100 zaguzwe n’abaturage bagamije kwizanira amashanyarazi iwabo mu tugari twa Mataba na Shyembe two mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.

Harerimana Emmanuel, uhagarariye Inkeragutabara mu kagari ka Mataba akaba na mukuru wa Ndagijimana ndetse akaba ari na we uhagarariye abo baturage muri uwo mushinga wo kwizanira umuriro, avuga ko abaturage bo mu midugudu itatu yo mu tugari twa Mataba na Shyembe mu murenge wa Gihango bishyize hamwe ari 117, buri muntu yishyura ibihumbi 17.

Biguriye ibizingo bibiri by’insinga, ikizingo kimwe kikaba kirimo insinga zifite uburebure bwa metero 1100, bagura n’ibiti byo kuzimanikaho kugira ngo bazane umuriro w’amashanyarazi bawuvanye kuri santere y’ubucuruzi ya Teba iherereye mu kagari ka Teba mu murenge wa Gihango.

Uwagiye kuzibagurira yarazizanye azishyikiriza abanyamuryango, biba ngombwa ko bazibika mu midugudu ibiri. Ikizingo kimwe cyibwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu 2013 cyari kibitse mu mudugudu wa Rwamiyaga, mu gihe icyasigaye cyo cyari kibitse mu mudugudu wa Butare.

Bamaze gufata insinga zireshya na metero 333 mu gihe bibwe ikizingo cya metero 1100.
Bamaze gufata insinga zireshya na metero 333 mu gihe bibwe ikizingo cya metero 1100.

Icyo kizingo bamaze kukibura batangiye kugishakisha baza kumenya ko hari ahantu muri santere ya Kivumu mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango Ndagijimana yirirwa agurisha insinga, bagezeyo basanga koko hari abaturage biyemerera ko baguze na we insinga zifite uburebure bwa metero 110.

Ndagijimana Jean Damascene n’undi witwa Nzitukuze Paul bafashwe tariki 27/05/2013 bashyikirizwa polisi ikorera mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwiba izo nsinga z’umuriro w’amashanyarazi.

Nzitukuze yarayemo ijoro rimwe bukeye arataha, ariko Ndagijimana we asigaramo avamo ku wa gatanu tariki 07/06/2013. Ngo yageze mu rugo n’ubundi akomeza kugurisha insinga, noneho abaturanyi be baza kumenya ko yazihishe iwe mu nzu, bajya kwaka uburenganzira bwo kumusaka basangamo izifite uburebure bwa metero 223 munsi y’igitanda.

Ndagijimana na we abaturage baramufashe ariko aza kubacika, bakomeza kumushakisha, bongera kumufata tariki 25/06/2013 bamusanze aho yari mu kiraka cyo kubaka inzu mu kagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Congo Nil, Rurangirwa Fidele yafashije abo bibwe insinga kumushakisha no kumufatira aho yarimo yubaka bongera kumushyikiriza polisi ikorera mu murenge wa Gihango, bakaba bifuza ko yakurikiranwa hakurikijwe amategeko.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka