Rutsiro: Yaretse gucuruza nyuma y’uko abajura bamwibye inshuro ebyiri zose

Mukeshimana Furaha utuye mu mudugudu wa Kabusagara mu kagari ka Kabere mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro avuga ko nta bushobozi asigaranye bwo gucuruza nyuma y’uko abajura bamwibye inshuro ebyiri bakamutwara amafaranga ibihumbi 56.

Mu kwezi kwa gatatu bamwibye ibicuruzwa bifite agaciro k’ibihumbi 40, none tariki 23/05/2013 mu ma saa moya n’igice z’umugoroba ubwo yari mu nzira atashye bongeye kumutangirira mu nzira bamutwara ibihumbi 16.

Mukeshimana avuga ko muri uwo mugoroba yatashye, ageze mu nzira iri ahantu mu ishyamba abantu babiri baramutangira umwe amuturuka inyuma undi amuturuka imbere. Bamusabye gushyira hasi ibyo yari afite aranga noneho bahita bamwegera bamena ibyo yari atahanye byo guteka, bamushikuza n’agafuka abikamo amafaranga yari yambaye mu ijosi karimo ibihumbi 16 baragatwara.

Bamwibye inshuro ebyiri zose none amafaranga yamushiranye.
Bamwibye inshuro ebyiri zose none amafaranga yamushiranye.

Bamaze kumwiba bahise bamusunikira munsi y’umukingo, we n’umwana yari ahetse bagwa mu cyobo cyacukuwe n’abakora muri VUP cyo gufata amazi, noneho bariruka hanyuma na we avuza induru haza umuntu witwa Manirafasha amukura muri icyo cyobo.

Bukeye bwaho, agafuka karimo ayo mafaranga abana bagatoraguye mu ishyamba barakamugarurira ariko nta faranga na rimwe ryarimo, we agakeka ko abamwibye bamaze kuyakuramo agafuka bakakajugunya aho mu ishyamba.

Amafaranga yose yacuruzaga yayagendanaga kubera ko yatinyaga kuyasiga mu nzu kugira ngo abajura batazinjira mu nzu yose bakayatwara.

Ubusanzwe acuruza amavuta y’amamesa, ibirayi, ibibiriti, amasabune n’utundi ducuruzwa duciriritse dukunze gukenerwa muri ako gace atuyemo.

Byinshi mu byo yacuruzaga yari amaze kubimara usibye ibiro bitanu by’ibirayi yari asigaje, na byo akaba yahise abizana mu rugo kugira ngo abisangire n’ abana be babiri.

Asigaye ahangayikishijwe no kubona icyo atungisha abana be.
Asigaye ahangayikishijwe no kubona icyo atungisha abana be.

Ni ubwa kabiri bamwibye. Ubwa mbere abajura bishe ingufuri y’akazu yari atangiye gucururizamo mu kwezi kwa gatatu muri uyu mwaka wa 2013 batwara ibicuruzwa byose yari amaze kurangura bifite agaciro k’ibihumbi 40, amafaranga yari atangiye gucuruza akaba yari yayohererejwe n’umugabo we wagiye gushakira imibereho mu mujyi wa Kigali.

Umugabo we ngo yamwoherereje andi, none na yo abajura bayamutwaye. Mukeshimana ati : “Ngiye kwicara nshakishe icyo abana barya, kuko sinzi niba nzabona utundi dufaranga two gucuruza.”

Abaturage bavuga ko muri uku kwezi kumwe kwa gatanu muri ako gace hamaze kumenyekana abantu bane bose batangiriwe mu nzira n’abajura bakabatwara ibyo bafite. Ku munsi wabanjirije uwo Mukeshimana yibweho, abajura bari batangiriye undi mukozi wa MTN bamutwara amafaranga n’ibicuruzwa bifite agaciro k’ibihumbi 255.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka