Rutsiro: Yaguye mu mugezi ahita yitaba Imana

Umugabo witwa Meilleur Ngerageze wari utuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yitabye Imana tariki 14/10/2012 nyuma yo guhubuka ku kiraro akitura mu mugezi. Intandaro y’urupfu rwe ishobora kuba ari inzoga nyinshi yari yanyweye.

Uwo munsi Ngerageze n’umugore we bavuye mu kagari ka Sure mu mudugudu wa Kivumu batuyemo bajya gusura muramu we witwa Rwabagina utuye mu kagari ka Mageragere bahera saa cyenda z’igicamunsi banywa inzoga bageza saa moya z’umugoroba.

Batashye bageze mu nzira ku kiraro cyubatse ku mugezi wa Kiruri ugabanya utugari twa Mageragere na Sure, umugabo yabonye moto iturutse imbere ariko ikiri kure imukubita amatara mu maso. Kubera ko yari yasinze ngo yamanutse mu kiraro agwa mu mazi ahita yitaba Imana.

Muri ayo masaha ya saa moya z’ijoro, ubuyobozi bw’umurenge ndetse na polisi ikorera ku murenge wa Mushubati bahise bahagera ariko basanga uwo mugabo yashizemo umwuka.

Umugezi wa Kiruri ubamo amabuye menshi ku buryo ashobora kuba ari yo yituyeho, gusa umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibuye kugira ngo hamenyekane icyo yazize.

Ngerageze yari mu kigero cy’imyaka 55 y’amavuko akaba yari afite abana bakuru ndetse n’abuzukuru.

Munyamahoro Patrick, uyobora umurenge wa Mushubati asaba abaturage kwirinda gutinda mu kabari banywa inzoga, ahubwo bagafata umwanya munini wo gukora no gusubira mu ngo zabo hakiri kare, bakareba uko abana biriwe, bagafatanya akazi ko mu rugo kandi bagafata n’umwanya uhagije wo kuruhuka kugira ngo batekereze icyo bazakora ku munsi ukurikiyeho.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka