Rutsiro: Umusore wacukuraga amabuye mu buryo butemewe yagwiriwe n’ikirombe

Manirareba Simon uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe mu ijoro rishyira tariki 03/02/2013 ubwo yacukuraga amabuye mu buryo butemewe ahita ajyanwa kuvurizwa ku kigo nderabuzima cya Rutsiro.

Ikirombe cyari gitwaye ubuzima bwa Manirareba giherereye ahitwa muri Binnyinka mu mudugudu wa Shyembe mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya kikaba gicukurwamo amabuye y’agaciro n’abaturage ariko mu buryo butemewe.

Umuvandimwe we umurwaje avuga ko abakoranaga na Manirareba bamuhamagaye ku cyumweru mu ma saa cyenda z’ijoro bamubwira ko murumuna we ikirombe kimwituyeho, agezeyo asanga bamaze kumukuramo bamushyize no mu ngobyi ahita afatanya na bo bamujyana kwa muganga.

Kwa muganga bagerageje kumwitaho uko bishoboka ku buryo hari icyizere ko azoroherwa. Bamuzanye kwa muganga arembye cyane ariko nyuma yabashije kunywa fanta no kurya umugati ndetse abasha no kuvuga.

Ni bwo bwa mbere Manirareba yari agiye mu birombe gucukura amabuye y’agaciro, akaba avuga ko atazigera na rimwe atekereza gusubirayo.

Iyo umwe ikirombe kimugwiriye abasigaye ntibibabuza gukomeza gucukura.
Iyo umwe ikirombe kimugwiriye abasigaye ntibibabuza gukomeza gucukura.

Nubwo icyo kirombe cyari gihitanye Manirareba, abandi baturage bo bakomeje kwicukurira kuko usanga bavuga ko ari impanuka kimwe n’izindi. Baba bafite n’imyumvire y’uko ngo iyo hagize uwo kigwira agapfa cyangwa agakomereka, ubwo amabuye y’agaciro ngo baba bayagezeho.

Byinshi mu birombe biherereye mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro byacukurwagamo amabuye y’agaciro na sosiyete yitwa NRD ariko iza guhagarikwa bitewe n’uko hari ibyangombwa itari yujuje kandi ngo ikaba yaracukuraga mu buryo bwangiza ibidukikije.

Iyo sosiyete imaze guhagarikwa abaturage bakomeje kujyamo bakayacukura ariko mu buryo bwo kuyiba. Uko bacukura ni na ko bahuriramo n’ingaruka zikomeye zirimo kurwaniramo bapfa amabuye, ibirombe bikabituraho, abandi ndetse bagafungwa mu gihe habayeho umukwabu wo kubafata.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka