Rutsiro : Umurambo we watoraguwe mu mugezi

Umurambo w’umusaza witwa Ushizimpumu Evariste watoraguwe ku mugezi wa Koko, bikavugwa ko yahanutse ku kiraro cy’uwo mugezi akituramo agahita ashiramo umwuka, kuwa Gatandatu tariki 09/02/2013.

Mu ma saa moya z’umugoroba wo kuwa Gatandatu, ni bwo Ushizimpumu wari ufite imyaka 57 yahanutse muri icyo kiraro avuye kunywa mu isanteri ya Gisiza iherereye hafi y’uwo mugezi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda, Sylvestre Bisangabagabo, yabwiye Kigali Today ko ari impanuka isanzwe uwo musaza yagiriye kuri icyo kiraro, ko nta muntu wundi wigeze agaragara ko bagiranye amakimbirane muri ako kanya.

Abaturage bari aho hafi n’abanyerondo bakimara kubona umurambo we mu mazi, bahise babimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego zishinzwe umutekano. Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda ,kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije gushyira ahagaragara impamvu nyamukuru y’urupfu rw’uwo musaza.

Ushizimpumu yakoreraga akazi ke ko gukenura inka z’ibitaro bya Murunda ariko akaba akomoka mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka