Rutsiro: Umugabo yashatse kwicisha umugore we amenyo

Habyarimana Emmanuel utuye mu murenge wa Murunda yarumye umugore we inshuro ebyiri ku munwa ashakaga kumwica amurumye umuhogo bapfa inzu bubakanye. Kuri ubu uwo mugore ari kwivuriza ku bitaro bya Murunda.

Uyu mugabo n’umugore babanye nyuma y’uko umugore yari amaze gupfakara, umugabo na we akaba yari amaze gutunga abagore batatu bose ariko bakananiranwa bakagenda. Umugabo nta nzu yagiraga kuko iyo yashakiyemo abagore ba mbere yayikodeshaga.

Murebwayire yari afite abana bane yabyaranye n’umugabo we wa mbere witabye Imana, mu gihe Habyarimana we yari afite abana babiri yasigiwe n’abo bagore batatu yabanje kubana na bo.

Habyarimana yashatse ikibanza bafatanya kubakamo inzu yo kubamo ndetse bemeranya gusezerana bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko ariko nyuma umugabo arabihindura abona undi mukobwa abwira umugore we ko azasezerana n’uwo mukobwa kugira ngo abana Murebwayire yabyaye ahandi batazazungura Habyarimana.

Murebwayire avuga ko umugabo we yamutwaye ibihumbi 190 ahita ajya mu karere ka Ngororero ashakayo inzu yo kubamo atangira no gucururizayo.

Umugore ngo yabajije umugabo aho asigaye aba amubwira ko atazagaruka gutunga abapfakazi, ngo afite inkumi, noneho umugore yiyemeza gukomeza kubaka ya nzu bari bafatanyije arayuzuza ndetse ayimukiramo.

Habyarimana ngo yagarutse mu rugo yarakennye akajya akubita umugore we amubwira ko natamuha andi mafaranga y’igishoro ngo asubire gucuruza azamwica.

Murebwayire ngo yahaye umugabo we ibihumbi 70 ayajyana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ashaka n’undi mugore.
Abayobozi babagabanyije iyo nzu ariko umugabo ngo ntabwo yigeze abyishimira akabwira umugore ko natayivamo azamwica.

Yaramukubitaga ariko umugore akabihisha kugira ngo abantu batamuseka. Hari igihe yigeze kumukubita ajya kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Karumbi, bigera n’aho umugore yoherezwa ku bitaro bya Murunda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kirwa batuyemo, Salongo Faustin, ngo yabwiye Murebwayire ko agomba gutanga amafaranga 2000 akabiha local defense witwa Amani kugira ngo ajye gufata uwo mugabo. Ngo yarayamuhaye ariko ntiyajya kumufata.

Hari undi munsi Habyarimana yaje nijoro nka saa tanu yinjira mu nzu, asohora Murebwayire hanze arangije araryama. Umugore ngo yagiye kureba umuntu ushinzwe umutekano mu mudugudu hamwe n’Inkeragutabara ariko bamubwira ko agomba kubanza kubaha ibihumbi bitanu kugira ngo bajye gufata umugabo we, icyakora arabinginga abaha ibihumbi bibiri.

Ngo barabyakiriye ariko bamubwira ko ikibazo cye n’umugabo we bazagikurikirana mu gitondo, mu gihe we yashakaga ko baza muri iryo joro bagafata uwo mugabo.

Umugabo we yarumye inshuro ebyiri ku munwa akaba ngo yarashakaga kumuruma umuhogo.
Umugabo we yarumye inshuro ebyiri ku munwa akaba ngo yarashakaga kumuruma umuhogo.

Abonye mu kagari ngo nta cyo bari kumumarira, ikibazo cye yakigejeje kuri Polisi ikorera mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro bamubwira ko agomba kugenda akishyura ibihumbi bine ku bitaro bya Murunda kugira ngo bamuhe icyemezo cy’uko yaharwariye bitewe no gukubitwa.

Umugore yagiye gushaka icyo cyemezo ku bitaro i Murunda kuwa gatatu tariki 10/04/2013. Yavuye ku bitaro mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba agera hafi y’aho atuye saa tatu z’umugoroba.

Ageze mu gashyamba kari hafi y’urugo rwe asanga umugabo yahamutegereye, amwirukaho aramufata aramuniga, akajya amubwira ngo aramwicisha amenyo. Umugabo yarumye umugore inshuro ebyiri ku munwa, akaba ngo yarashakaga kumuruma umuhogo ariko umugore agerageza kwirwanaho.

Abagabo bari bageze hakurya bavuye gusura inka zabo aho ziba mu rwuri ngo ni bo bumvise umuntu atakira mu ishyamba babona hari n’itoroshi irimo kwaka bahita baza biruka, umugabo na we yumvise baje ahita yiruka arahunga.

Muri iryo joro uwo mugore yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Karumbi, kwa muganga bamwaka ibihumbi bine bamusanganye mu mufuka w’umwenda bamubwira ko agomba gutanga n’ibindi bihumbi bitandatu, ariko bucyeye umugore aratoroka, ava kwa muganga batabizi, agaruka kuri Polisi kuvuga ikibazo cye, na bo bamwohereza ku bitaro bya Murunda kugira ngo abanze yivuze.

Habyarimana ntabwo ari kuboneka mu ruhame, usibye ko hari abaturage bamuzi bavuga ko bajya bamubona rimwe na rimwe atembera aho mu kagari ka Kirwa.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gusa uyumugore niyihangane pe, ariko nkubu ubuyobozi bwibanze bukora gute? ejo muzaba mwumva ngo noneho yamwishe kandi mwabagoremwe cyangwa mwabagabo mwe mujye mumenya ubwenge
1 warashatse 2 warabyaye, mwaba mwaratandukanye nuwo mwashakanye cg yaritabye Imana niko mwajyamwifata kandi mugasaba imana ikabibafashamo koko icyo uba utarabonye se niki? bituma wongera guta umutwe

[email protected] yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

akarengane nkako karacyabaho koko buri gihe bababwirako abayobozi bibanze bazonze abaturage ariko ntibyumvikane rwose abo bayobozi nibo bafite ikibazo gikomeye kuruta uwo mugabo kuko baragombye kuba baragikemuye kare

yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka