Rutsiro: Mu murenge wa Murunda hongeye kwaduka ubujura

Abajura bari bamaze amezi agera kuri atanu baratanze agahenge mu murenge wa Murunda, bongeye kuyogoza amwe mu mazu y’abaturage, bakaba baribye ahantu hatatu hatandukanye mu ijoro rishyira kuwa kane tariki 16/05/2013.

Umwe mu bibwe muri iryo joro ni umuforomokazi ku kigo nderabuzima cya Murunda witwa Uwimbabazi Angélique akaba acumbitse mu kagari ka Mburamazi, umurenge wa Murunda.

Abaturanyi be bamuhamagaye mu ma saa kumi n’ebyiri za mugitondo babonye inzu ifunguye bagira ngo arahari, ariko babona ko ari abajura bamwibye bitewe n’uko ibyangombwa bye byari binyanyagiye hanze.

Muri iryo joro ntabwo yari ahari kuko yari yaraye izamu kwa muganga. Abajura bakinguye inzu acumbitsemo barinjira batwara ibintu bitandukanye birimo radio, imyenda, ibikapu, ibiribwa n’ibindi bikoresho bitandukanye yifashishaga mu nzu.

Abajura bakinguye inzu y'umuforomokazi batwara ibikoresho, imyenda n'ibiribwa.
Abajura bakinguye inzu y’umuforomokazi batwara ibikoresho, imyenda n’ibiribwa.

Muri iryo joro abajura basakambuye inzu y’uwitwa Sindikubwabo Jean de Dieu na we utuye mu kagari ka Mburamazi, binjiramo imbere banyuze hejuru mu gisenge cy’inzu bamutwara radio n’inkweto.

Hakizimana Theoneste na we abajura bamutangiriye mu nzira bamwambura telefoni, akaba avuga ko abayimwambuye abazi kuko bahoze ari inshuti ze icyakora we akaba yaratandukanye na bo kubera ubujura.

Umwe muri abo avuga ko bayimwambuye ni uwitwa Nsengiyumva Jean Bosco wigeze gukatirwa igihano cyo gufungwa kubera ubujura ariko akirangije n’ubundi akomeza kugaragara muri bene ibyo bikorwa.

Mu kwezi kwa cyenda n’ukwa cumi umwaka ushize wa 2012 ni bwo ubujura bwakorwaga n’abantu binjira mu mazu bagatwara ibikoresho byo mu mazu birimo imyenda, matela, amaradio ndetse n’ibiribwa bwakajije umurego mu murenge wa Murunda bwibasira ingo zirenga 12 ziganjemo iz’abakozi b’ibitaro bya Murunda ndetse n’abo ku kigo nderabuzima cya Murunda.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi na kumwe 2012 na bwo, abasore batatu bakomoka mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro biyemereye ko ari bo bibye ibicuruzwa ndetse n’ibikoresho bitandukanye mu iduka no mu nzu itunganya umusatsi iherereye mu isantere ya Gisiza.

Ibikoresho bibye birimo ibyuma bya muzika, televiseri, amaradiyo n’amatelefoni, amafaranga agera ku bihumbi 180, lisansi, imyunyu, n’ibindi bicuruzwa bitandukanye. Mu bikoresho bafatanywe harimo n’ijeki yabafashaga gusenya amadirishya n’inzugi.

Abaturage baterwa impungenge n'uko bamwe mu bafatanywe ibyo bibye bongera bakarekurwa.
Abaturage baterwa impungenge n’uko bamwe mu bafatanywe ibyo bibye bongera bakarekurwa.

Abandi basore babiri ari bo Barayavuze Kalimunda w’imyaka 19 y’amavuko n’undi witwa Mukundabantu Saveri w’imyaka 16 y’amavuko batuye mu kagari ka Rugeyo mu murenge wa Murunda bafashwe mu ijoro rishyira kuwa kabiri tariki 12/03/2013.bakaba barafatanywe bimwe mu byo biyemerera ko bibye birimo ihene eshatu, inyama z’ihene babaze, umufuka w’ibigori n’igitoki.

Abaturage bo mu murenge wa Murunda bavuga ko itsinda ry’abakora ubwo bujura bazwi ndetse bahora babafata ariko bashyikirizwa inzego zishinzwe kubakurikirana, aho kubahana zikabarekura.

Abo baturage bavuga ko bari bamaze iminsi bafite agahenge kubera ko umwe mu bavugwaho kuyobora iryo tsinda ry’abajura yari amaze amezi agera kuri atanu atari muri ako gace none akaba yaragarutse.

Ubuyobozi bw’inzego z’imidugudu n’utugari buvuga ko abafashwe bakwiye kujya bahanwa by’intangarugero kuko iyo barekuwe baza bakabishima hejuru babatera n’ubwoba, bakongera kwiba bagatinya kubafata.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka