Rutsiro : Inkuba yakomerekeje umugore ajyanwa kwa muganga

Umugore witwa Bayavuge utuye mu kagari ka Kabihogo, umurenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro yakubiswe n’inkuba ku wa kane tariki 11/10/2012, arakomereka ahita ajyanwa kwa muganga.

Bayavuge uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko yakubiswe n’inkuba mu ma saa cyenda z’amanywa ubwo yari mu muhanda agenda, icyo gihe imvura irimo kugwa.

Muri uwo muhanda hahise hanyura imodoka iramutoragura imujyana ku kigo nderabuzima cya Kinunu giherereye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza, Deogratias Rutayisire, wabashije kugera aho uwo mugore yari arwariye yavuze ko inkuba yamutwitse ku kaboko no ku rubavu, akaba yari ari kwitabwaho n’abaganga ku buryo hari ikizere cy’uko aza koroherwa.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere muri iyi minsi twibasiwe n’inkuba. Mu mezi abiri ashize abantu babiri barapfuye. Habonetse abandi icyenda barimo abahungabanye n’abakomerekejwe n’inkuba mu bihe bitandukanye.

Ibikoresho birimo za mudasobwa na byo byarahiye, amwe mu matungo arimo inka na yo arapfa yishwe n’inkuba.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka