Rutsiro : Ari mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’umugabo we

Uwayezu Pélagie wo mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro arwariye mu bitaro bya Murunda muri ako karere nyuma yo gukubitwa n’umugabo we bapfuye ko umugore yahaye ingurube ubwatsi bwinshi harimo n’imyumbati.

Uwayezu avuga ko ku wa kane tariki 13/09/2012 yari yirirwanye n’umugabo we mu murima bafatanya guhinga, ku mugoroba ngo bajya kunywa mu rugo rw’umuturanyi wabo bataha mu ma saa yine z’ijoro.

Bageze mu rugo umugore ajya kugaburira ingurube, asuka ubwatsi bwari mu gitebo mu kiraro cy’ingurube, icyakora umugabo we utarabyishimiye atangira kumukubita amuhora ko ingurube yayihaye ubwatsi bwinshi kandi ngo muri icyo gitebo hakaba harimo n’imyumbati itangombaga gusukwa mu kiraro cy’ingurube.

Umugore we avuga ko atari azi ko munsi y’ubwo bwatsi bwari mu gitebo harimo imyumbati.

Muri iryo joro, umugore yaraye mu rugo rw’umukuru w’umudugudu mu gitondo bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Congo Nil, na cyo kimwohereza ku bitaro bikuru bya Murunda kuko yasaga n’urembye cyane.

Ku bitaro bya Murunda aho arwariye, Uwayezu avuga ko yari asanzwe ahohoterwa ariko ibiheruka kumubaho byo bikaba bidasanzwe. Uwayezu yagize ati: « yarateruye akubita hasi, ankandagira amaboko, amfata mu ijosi antsikamira hasi araniga ubundi akajya ankubita ahinduranya imisaya».

Uwo mugore ngo yagerageje gutabaza ariko umugabo we amupfuka ku munwa ku buryo icyo gihe nta wigeze ahagera ngo amutabare. Uko guhutazwa byamugizeho ingaruka kuko imitsi y’ijosi yabyimbye n’ijwi rye rikaba ridasohoka neza.

Umugabo we witwa Niyitegeka Sipiriyani ushinjwa kuba ari we wamuhohoteye ntabwo ari kuboneka kuko mu gihe yari kumwe n’abandi bajyanye umugore we kwa muganga, ngo bageze imbere arabacika bayoberwa aho arengeye.

Umuyobozi w’umudugudu urwo rugo rubarizwamo avuga ko nubwo umugabo yabuze bafite amakuru ko ari hafi aho ku buryo ni biba ngombwa ko akurikiranwa azashakishwa akaboneka.

Imibanire y’uwo mugabo n’umugore irangwa n’amakimbirane, ngo yari isanzwe izwi n’abaturanyi babo ndetse n’inzego zitandukanye kuko urugo rwabo rwashyizwe ku rutonde rw’ingo zo mu mudugudu zirangwamo umutekano mucye.

Urwo rutonde rwoherejwe ku kagari no ku murenge kugira ngo abaruriho bajye bahamagazwa maze bagirwe inama.

Niyitegeka Sipiriyani yari amaze imyaka itatu ashakanye n’umugore we, Uwayezu Pelagie. Babyaye abana babiri, umuto akaba amaze amezi ane avutse.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

bajyaga bavuga ngo ubumwe budahari buteranywa n’inyama none ubu bwo buteranijwe n’ubwatsi bw’ingurube

john yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

Nana, wakoze iki ngo urenganurwe? wowe yakunize mupfuye iki? utinyuka kukuniga uhetse umwana, imbabazi wamugiriye, we ataranazigiriye uwo yabyaye, urumva nupfa utazaba wizize?

Mahoro yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

Jya nibaza abagabo bazareka kuduhohotera ryari bikanyobera. Si mu cyaro gusa cg mu batarize hose birimo. Jye yigeze ankubita mpetse umwana w’amezi 7 araniga yenda kunyica Imana ikinga akaboko!!!! Biteye agahinda pe.

nana yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka