Rutsiro: Amazu 22 na hegitari 384 z’imyaka byangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Ubugenzuzi bwakozwe ku mvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Rutsiro, bugaragaza ko yangije ibintu bitandukanye birimo amazu 22 n’imyaka yari ihinze kuri hegitari 384.

Mu murenge wa Musasa mu kagari ka Nyarubuye, inzu y’umuturage wari warubakiwe mu batishoboye yaragurutse mu masaha y’umugoroba wo ku wa gatanu tariki 19/10/2012. Amabati yarangiritse ku buryo bisaba ko habaho gusubizweho igisenge. Uwo muturage acumbikiwe n’abaturanyi.

Iyo mvura yageze no mu murenge wa Kivumu, ahasenyutse amazu 12, umunani muri yo akaba ashobora gusanwa binyuze mu muganda, mu gihe ayandi mazu ane yo yangiritse bikomeye ku buryo n’abantu bayabagamo bimutse bakaba bacumbitse mu baturanyi.

Inzu imwe muri ayo yangiritse cyane yagwiriwe n’umukingo waridutse ukayigwaho, mu gihe andi atatu yo umuyaga wagurukanye ibisenge byayo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kivumu buratabariza ayo amazu ane yangiritse bikomeye kugira ngo abaturage bayabagamo bongere bubakirwe babone aho kwikinga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kivumu kandi buvuga ko imyaka yiganjemo ibishyimbo byurira hejuru ku biti yari ihinze muri gahunda yo guhuza ubutaka kuri hegitari 335 yangiritse.

Ba nyirabyo barimo kurandura ibiti ngo bongere bashake ikindi bateramo. Byari ibishyimbo bikiri bito bitarazana imiteja bikaba byari bitangiye kurira hejuru ku biti.

Mu murenge wa Nyabirasi na ho urubura rwangije imyaka y’abaturage yiganjemo ibishyimbo byari bihinze kuri hegitari 49. Hari hashize ibyumweru bigera kuri bibiri muri uwo murenge hasenyutse amazu atatu kubera imvura.

Iyi mvura yageze no mu murenge wa Mukura yangiza amazu atandatu ku buryo ibisenge by’amazu atandatu y’abaturage byagurutse.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka