Rutsiro: Abaturage babiri bitabye Imana; umwe yiyahuye undi ateraguwe ibyuma

Bahizi Apollinaire w’imyaka 76 na Ndatimana Theogène wari ufite imyaka 21 bose bo mu kagari ka Mwendo umurenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro bitabye Imana mu buryo butunguranye mu cyumweru gishize.

Bahizi yari ufite umugore ariko yibanaga mu nzu yubatse mu isambu ye yitaruye urugo rwe kugira ngo ajye abona uko ayihinga aturutse hafi yayo.

Umugore we witwa Nububuhe Apollinariya, yabwiye Kigali Today ko umugabo we yaherukaga kugaragara ari muzima tariki 27/08/2012 2012, bityo akaba ashobora kuba yarishwe mu ijoro ryo kuri uwo munsi. Umurambo we wabonetse tariki 29/08/2012 mu masaha y’umugoroba.

Abamwishe ngo bamutsinze mu nzu iwe barangije umurambo we bawukingirana mu nzu, inyuma bashyiraho n’ingufuri ku buryo hari abazaga mu rugo iwe kumureba ariko babona hariho ingufuri bagakeka ko ntawe uhari.

Murekatete Alexia, umugore wakoreshaga abandi bakozi bahingira uwo musaza ndetse bakanamugosorera imyaka avuga ko yaje kumureba inshuro ebyiri ngo amuhe gahunda ijyanye n’akazi bamukoreraga ariko akamubura ahubwo agahora asanga iwe hafungiye inyuma.

Ku nshuro ya gatatu ngo ni bwo yagarutse na none asanga harafunze icyakora ihene zirimo zihebebera mu nzu imbere, nuko yiyemeza kubwira abaturanyi, abayobozi b’umudugudu ndetse na bamwe mu bahungu b’uwo musaza ko amaze iminsi amushaka iwe mu rugo ndetse no ku ma santeri y’aho hafi ntamubone.

Murekatete ati : «Abo bose twarazanye iwe, nuko bakimara gukuraho ingufuri , twahise tubona umurambo, uryamye hasi mu nzu, ahantu hose huzuye amaraso , ubwo twese tugwa mu kantu».

Umugore w’uwo musaza avuga ko hari ahantu hane ku mubiri we hagaragaza ko bamuteye ibyuma ku mutwe. Abo mu muryango we bakeka ko uwo musaza yaba yarishwe n’abantu bari baje kumutwara amafaranga kuko hari hashize icyumweru kimwe agurishije inka.

Ngo barayabuze kuko yari yarayaguzemo indi nka icyakora atarayicyura, nuko bahitamo kwiba ibiro 150 by’amashaza n’ibiro 200 by’ibishyimbo byari ihunitse muri iyo nzu.

Undi we yapfuye yiyahuye

Muri ako kagari ka Mwendo mu murenge wa Mukura, undi musore witwa Ndatimana Theogène w’imyaka 21 y’amavuko yafashe icyemezo cyo kwiyahura tariki 30/08/2012 nyuma yo kuvugwaho ko ari we wibye imbuto z’ibirayi mu rugo rw’umuturage.

Uwo musore ngo yumvise ko byamenyekanye ndetse ko bazifatiye ku isoko aho ibyo birayi byari byashowe, ahita anywa umuti wa thioda batera ku mboga rwatsi ashaka kwiyahura.

Ndatimana amaze kunywa uwo muti, mushiki we witwa Mukeshimana na se bagiye gushaka abaturanyi n’ubuyobozi ngo baze babafashe kumugeza kwa muganga ariko bagarutse mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba basanga yishyize mu mugozi yamaze no gupfa.

Inzego zibishinzwe zikomeje kwegeranya ibimenyetso mu rwego rwo kumenya impamvu nyakuri ndetse n’abantu bose bashobora kuba bihishe inyuma y’impfu z’abo baturage.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe ibya Rutsiro birakabije nawese insina bazimariye hasi badatanga n’imbuto izisimbura abagoronome mubatabare

fff yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka