Rutsiro: Abantu bataramenyekana bamaze kumurandurira kawa zisaga ijana

Mbakenge Aloys utuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro avuga ko afite impungenge z’umutekano we kuko amaze kurandurirwa kawa zirenga ijana mu bihe bitandukanye, hakaba ngo hari n’abantu bigeze kuburana amasambu bakunze kumubwira ko bazamugirira nabi.

Mbakenge avuga ko mu buzima bwe yifuza guteza imbere igihingwa cya kawa ariko agahura n’imbogamizi z’abantu bamwangiriza ingemwe aba yamaze gutera. Ngo bamaze kumurandurira kawa inshuro eshatu.

Ngo bwa mbere mu myaka itatu ishize bamuranduriye ingemwe 13, noneho biza kumenyekana ko zaranduwe n’uwitwa Habimana Aloys aranabifungirwa.

Mu mwaka ushize wa 2012 na bwo ngo bongeye kurandura izindi kawa 50; none muri uyu mwaka wa 2013 barimbuye izindi kawa 29, hanyuma ajya ku ruganda gusaba izindi ngemwe barazimuha azisubizamo, ariko na none ngo bongera kuranduramo izindi kawa icyenda.

Mbakenge Aloys abantu bataramenyekana bamaze kumurandurira kawa zisaga ijana.
Mbakenge Aloys abantu bataramenyekana bamaze kumurandurira kawa zisaga ijana.

Isambu Mbakenge yahinzemo kawa ari na zo zikunze kurandurwa ni iyo umugore we witwa Nyirabukara Bonifilda yazanye ayikuye iwabo ayihawe nk’umunani, ariko musaza we witwa Habimana Aloys ntabyishimire dore ko ngo bayiburanye igihe kitari gito, kugeza ubwo Habimana n’umuhungu we babifungirwa bazira kwangiza imyaka yari ihinzemo ariko nyuma yaho ngo baza kurekurwa.

Nubwo ikawa za Mbakenge zakomeje kurandurwa mu bihe bitandukanye, nta muntu n’umwe kuri ubu wari wafatirwa muri icyo gikorwa. Habimana Aloys na we wigeze kubifungirwa avuga ko icyo gihe yarenganye ndetse ko n’ubu nta muntu urandura ikawa za Mbakenge, ahubwo biterwa n’uko ziba zumye kubera ko zidashobora kuzamuka neza zose uko yakaziteye.

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kivumu, Nsengimana Francois avuga ko icyo kibazo bakizi bakaba bategereje ko hari umuntu uzafatirwa mu cyuho.

Uyu murima ahora awuteramo kawa ariko abantu bataramenyekana bakazirandura.
Uyu murima ahora awuteramo kawa ariko abantu bataramenyekana bakazirandura.

Yagize ati : “Mbakenge aza kumbwira ko yaranduriwe kawa ngo nimufashe kuri icyo kibazo, mubwira ko nta cyo twamufasha cyeretse nibura aramutse yabonye umuntu wamuranduriye kawa, mubwira ko ayo makuru nzayamugereza ku bayobozi bo hejuru icyo kibazo bakazagikurikirana”.

Ikibazo cya Mbakenge ubuyobozi bw’akagari, umurenge n’akarere burakizi, gusa ngo bakomeje gutegereza ngo barebe niba hari ufatirwa muri ibyo bikorwa byo kumwangiriza kawa.

Uwo muturage witwa Mbakenge yaboneyeho no kwishinganisha mu buyobozi kubera ko ngo hari abantu bakunze kuburana, hanyuma mu gihe bahuriye mu nzira bakamugera imipanga bamubwira ko bazamugirira nabi, akaba akeka ko bashobora kuba ari na bo bamurandurira kawa.

Mbakenge yiyemeje guteza imbere igihingwa cya kawa n'ubwo hari abatabyishimiye.
Mbakenge yiyemeje guteza imbere igihingwa cya kawa n’ubwo hari abatabyishimiye.

Mbakenge Aloys asanzwe ari umwe mu bahinzi bita ku gihingwa cya kawa mu gace atuyemo ku buryo guhera mu mwaka ushize wa 2012 kugeza ubu amaze gutera ingemwe za kawa 1200 ku butaka buhuje.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka