Rutsiro: Abajura bibye umukozi wa MTN ibicuruzwa n’amafaranga bifite agaciro k’ibihumbi 255

Bibukwishaka Gad ushinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa bya MTN muri zone ya Kivumu mu karere ka Rutsiro yatangiriwe n’abajura ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 22/05/2013 bamutwara amakarita yo guhamagara, simukadi n’amafaranga byose hamwe bifite agaciro k’ibihumbi 225.

Ibyo byabaye mu ma saa moya n’iminota 40 z’umugoroba ubwo Bibukwishaka yari mu muhanda atashye n’amaguru avuye gucururiza mu isantere ya Kivumu.

Ngo yageze ahantu mu muhanda ukikijwe n’ishyamba abona abantu babiri baturutse mu ishyamba bamutera umucanga mu maso, bamwambura agakapu yari afite bakora no mu mifuka y’ipantaro yari yambaye bakuramo ibyangombwa n’amafaranga 16.970 yari yacuruje uwo munsi.

Mu bindi bamutwaye harimo simukadi 36 zifite agaciro k’amafaranga 14.400, hamwe n’amakarita yo gushyira muri telefoni afite agaciro k’amafaranga ibihumbi 225.

Ubujura bwakorewe Bibukwishaka bumusigiye igihombo gikomeye.
Ubujura bwakorewe Bibukwishaka bumusigiye igihombo gikomeye.

Bari bamutwaye n’ibyangombwa bye birimo indangamuntu na telefoni, ariko byo biza gutoragurwa mu murima w’ibigori uri hafi y’aho bamwamburiye.

Bibukwishaka wacururizaga MTN avuga ko ubwo bujura bumusigiye igihombo gikomeye kubera ko bamutwaye ibyo yacuruzaga hafi ya byose akaba agiye kongera gutangira gushakisha imibereho bundi bushya.

Nta muntu wigeze afatwa akekwaho uruhare muri ubwo bujura. Mu bice biherereye hafi y’ibiro by’umurenge wa Kivumu hakunze kugaragara ubujura bwibasira cyane cyane abagenda n’amaguru mu masaha y’umugoroba. Abatuye hafi aho n’abahakorera ubucuruzi basaba ko umutekano warushaho kubungabungwa.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka