Rutare: Umugore ari mu maboko ya polisi azira gutwika umugabo we

Umugore witwa Menyuwawe Grace acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rutare mu karere ka Gicumbi azira gutwika umugabo we akoresheje ibishirira avanye mu ziko.

Intandaro yo gutwika uwo mugabo witwa Gakuru Celestin yaturutse ku businzi bw’inzoga umugore we yari yanyoye ariko we yivugira ko ari amashitani yamuteye gutwika umugabo we.

Uwo mugore yatwitse umugabo we mu ijoro rya tariki 12/09/2012 ubwo yavaga mu kabari kunywa inzoga akaza yasinze; nk’uko bitangazwa na Karyango Elisée umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare.

Ati “tumaze kubona ibikomere afite umubiri we wose, inzego z’umutekano zihutiye kumugeza ku bitaro bikuru bya Byumba akitabwaho byihuse nyuma yo kubona ko ibyo bikomere byateza ibibazo byinshi kuko icyari mu gatuza cyendaga gusatira umutima hakaniyongeraho icyo ku gitsina”.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko n’ubundi bakunze guteza umutekano mucye aho batuye.

By’umwihariko, ngo uyu mugore yarembeje umugabo we kuko ngo ntacyo ashobora kuvuga ku buryo ajya anagurisha ibintu biri mu rugo akajya kwinywera inzoga n’itabi, umugabo ntagire icyo avuga.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka