Rutare: Habonetse umurambo w’umugabo umanitse mu giti

Umugabo witwa Nzarengerwanimana w’imyaka 32 wo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi mu gitondo cyo kuri uyu wa 22/05/2013 ahagana saa mbiri basanze umurambo we umanitse mu giti mu murenge wa Rutare mu mudugudu wa Gasharu mu kagari ka Munanira.

Uyu mugabo ngo yari afitanye amakimbirane n’umugore we kuko mu ijoro ryakeye ryo kuwa 20/5/2013 yari yaraye akubise umugore we witwa Tuyisenge Marcelline w’imyaka 21akamukomeretsa mu mutwe no ku kuboko ahagana ku kiganza nyuma ahita atoroka ahungira kwa muramu we witwa Kankwanzi utuye mu murenge wa Rutare ari naho basanze uyu murambo muri uwo murenge yahungiyemo.

Umurambo we wajyanywe mu bitaro bikuru bya Byumba kugirango usuzumwe ngo hamenyekane icyamwishe dore bikemangwa ko hari ababa bamugiriye nabi bakaza kumumanika muri icyo giti kugirango bifatwe nk’aho yiyahuye kuko ntabimenyetso bamusanganye by’umuntu wimanitse.

Inzego z’iperereza zikorera mu karere ka Gicumbi nazo zikomeje gukora akazi kazo kugirango iby’urwo rupfu rwa Nzarengerwanimana bimenyekane neza.

Kugeza ubu umugore we aracyari kwa muganga aho ari kwivuza ibikomere yatewe n’uwo nyakwigendera; nk’uko tubikesha Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare, Karyango Elysee.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Erega nshuti zanjye isi irashaje kdi turi mubihenugusenga dusengera ingo kuko ubwicanyi burakabije pe

karagwa germain yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Ariko ibibazo bibaho koko, umugore kwa muganga umugabo arapfuye ngaho namwe ni munyumvare koko, kandi byose biturutse kukumvikana guke hagati y’umugore n’umugabo, ariko ubwumvikane nimbombwa kumpande zombi. Inama nabagira mwe bubatse nubona ugiye kugirana impaka n’uwo mwashyakanye ujye umwima amagambo uceceke, kuko navuga nawe ukavuga muzarwana, ari naho haturuka ibyo bibazo b yo kwicana no gukomeretsanya murakoze

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka