Rusizi: Yatorotse gereza umurambo we utoragurwa mu mugezi

Musabyimana Jean w’imyaka 44 wari ufungiye kuri sitasiyo ya Porisi ya Muganza mu karere ka Rusizi ashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko yatorotse aho yari afungiye anyura mu gisenge cy’inzu mu ijoro rya tariki 28/01/2013.

Mu gihe Musabyimana yatorokaga imvura yari iri kugwa ari nyinshi ku buryo ngo nta muntu wumvaga urusaku rw’amabati. Ubwo yageragezaga kwiruka yaguye mu mugezi witwa Nyakinzi, bukeye bwaho nibwo umurambo we waje gutoragurwa muri uwo mugezi afite ipingu rimwe mu ku boko kw’iburyo.

Umurambo we wajyanywe mubitaro bya Gihundwe kugirango upimwe. Ubwo yatanwaga iyo mbunda yo mu bwoko bwa Pisitori ku manywa y’ihangu mu murenge wa Bugarama yavugaga ko iyo mbunda yari iyo kwibisha amafaranga ndetse ko yari bafatanyije n’ikipe y’abantu benshi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka