Rusizi : Yafatanywe ibiro 50 by’urumogi

Maniraguha Deogratias ari mu maboko ya polisi y’akarere ka Rusizi azira gufatanwa ibiro 50 by’urumogi ubwo yageragezaga kurwambukana aruvana muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo tariki 04/07/2012.

Uyu musore yapakiye uru rumogi mu modoka abeshya ko ari amavuta avuye kurangura muri Kongo. Yari arujyanye kurucururiza mu karere ka Muhanga aho avuka; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa polisi yo mu karere ka Rusizi.

Ibipfunyika byari birimo urumogi.
Ibipfunyika byari birimo urumogi.

Umujyi w’akarere ka Rusizi uherereye mu murenge wa Kamembe ukora ku kiyaga cya Kivu gihuza u Rwanda na Kongo, bikaba byorohera abacuruza ibiyobyabwenge kubyambutsa babivana muri Kongo babizana mu Rwanda.

Inzego za polisi zirasaba abatuye mu mujyi wa Kamembe gufatanya nazo, bakajya batanga amakuru ku gihe, bityo abacuruza ibiyobyabwenge bagafatwa bagahanwa.

Mu ifatwa rya Maniraguha Deogratias nabwo habayemo ubufatanye n’abaturage batanze amakuru. Abo baturage bashimirwa igikorwa cyo kubungabunga umutekano kuko ibi biyobyabwenge bigera mu gihugu maze urubyiruko rukabyishoramo bikarwangiza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka