Rusizi: Yafashwe atunze amasasu atabyemerewe

Mukarusagara Maria utuye mu mudugudu wa Mont Cyangugu, akagari ka Cyangugu, umurenge wa Kamembe ho mu Karere ka Rusizi, wafatanywe amasasu abiri y’imbunda yo mu bwoko bwa SMG.

Aya masasu yari ari mu gikapu munzu y’uyu mugore yabonetse mu mukwabo wakozwe na Polisi mu mpera z’icyumweru gishize.

Mukarusagara ubu ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Kamembe, kuri uyu mbere, tariki 21/01/2013, yashyikirijwe Palike ku girango asobanure inkomoko y’ayo masasu kuko no mu gihe inzego z’umutekano zakangurira abatunze ibikoresho bya Gisirikare ko babishyikiriza inzego z’umutekano atabikoze.

Mukarusagara Marie yemera ko yafatanywe amasasu.
Mukarusagara Marie yemera ko yafatanywe amasasu.

Gusa nyiri ugufatanwa aya masasu arabyiyemerera, akavuga ko ari ayo yatoraguye ahitwa muri cite ngo azajye ayakoresha avura abana be indwara zirimo n’ububyimba.

Uyu mugore kandi yatangaje ko yari ayamaranye imyaka irenga 5, gusa akavuga ko atari azi ko bibujijwe, naho ngo abakeka ko haba hari ikindi yari ayatungiye byaba ari ukumukekera ubusa, akaba abisabira imbabazi.

Hashize igihe inzego z’umutekano zihamagarira umuturarwanda wese waba utunze igikoresho cya Gisirikare kukigaragaza, kugira ngo gishyikirizwe inzego z’umutekano zibishinzwe, mu rwego rwo gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ibikoresho bya Gisirikare, no kwirinda ko hagira uwo byambura ubuzima.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko nk’umuntu ushyira amapingu kuri mama we nta soni aba afite???? mama bihorere uwayagushyizeho ushaka kwivurira abana azayashyirwaho abeshyerwa kwica kd nawe abyumve nibasobanurire abaturage neza nanjye sinarimbizi ko nayo ari icyaha ariko ndabimenye reka nzane ayo mfite ariko mubabarire mama.

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

uyu mukecuru nibamubabarire bigaragara ko ntakintu kibi yaragambiriye kandi ubusanzwe abaturage benshi bemera ko amasasu avura nkuko abivuga ubwo arabimenye ko kizira gutunga ibikoresho bya gisirikare ntazongere nahobundi ndabona ntakindi yaRI agambiriye

harindintwari theogene yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

uyu mubyeyi rwose nta cyaha mubonaho. nibamurekure kuko ayo masasu yayatunze mu rwego rwo kuvura ntabwo yayatunze agambiriye kurasa (kwica)dore ko nta n’imbunda bamusanganye. Rwose nanjye musabiye imbabazi nibamubabarire yisangire abana. uwiteka rwose amuhagarareho ntihagire ichaha bamuhamya.

nzungu yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

uyu mudamu jye ndumva azira ubusa jye nagiragango ni amasasu nibura yuzuye magazini ari kuzira naho ni amasasu abiri ya smg tu ibyo ntibigomba ndetse kumujyana mumanza ni ugushaka kumusiga icyaha kidahari

nkera jean yanditse ku itariki ya: 21-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka