Rusizi: Yafashwe ari kwiba insinga za EWSA ashaka kwiyahura

Emmanuel Nzakizwanayo wo mu karere ka Nyamasheke Mu murenge wa Cyato, yafatiwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ashaka kwiyahura, nyuma y’uko inzego z’umutekano zamuhigaga azira kwiba ibizingo by’insinga za EWSA.

Nzakizwanayo avuga ko izo nsinga yari yazitumwe n’abandi bantu bazifitiye isoko, bari bamwemereye ko ikilo kimwe bazajya bamuha amafaranga 1.000 y’u Rwanda.

Nzakizwanayo washatse kwiyahura kubera gufatanwa insinga z'amashanyarazi.
Nzakizwanayo washatse kwiyahura kubera gufatanwa insinga z’amashanyarazi.

Ubujura bw’insinga ni bumwe mu bwiganje muri aka karere, hari naho usanga amatara atakicyaka kubera ko abajura biba insinga ziyatsa.

Ubujura buciye icyuho muri aka karere bukunze gukorwa n’urubyiruko, akenshi ugasanga ari abava mu tundi turere. Ni muri urwo rwego mu cyumweru gishize habayeho imikwabo igera kuri eshatu yakozwe n’inzego z’umutekano kugira ngo hakumirwe ubwo bujura.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka