Rusizi: Yafashwe agiye kwiyahura mu Kivu

Mukandabunga Cecile w’imyaka 24 y’amavuko wo mu kagari ka Burunga, umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi yafatiwe ku kiyaga cya Kivu afite umwana we w’uruhinja agiye kwiyahura mu gitondo cya tariki 28/12/2012.

Uyu mugore ngo umugambi wo kwiyahura yari awumaranye iminsi ariko akabura imbaraga zo kuwushyira mu bikorwa.

Impamvu yo kwiyahura kwa Mukandabunga ngo bituruka kuri nyirabukwe witwa Mukashema Everiana uhora amuhoza ku nkenke amuteranya n’umugabo we ngo yamuhereye umuhungu we inzaratsi.

Mukandabunga yateshejwe agiye kwiyahura hamwe n'uruhinja rwe.
Mukandabunga yateshejwe agiye kwiyahura hamwe n’uruhinja rwe.

Mu gitondo cyo kuwa 28/12/2012, ngo nyirabukwe yamuzindukiyeho n’ibitutsi byinshi aramutuka bikabije amubwira ko umuhungu we yishwe n’imirimo kubera inzaratsi umugore we yamuhaye, ubwo yamaraga kumva ko amurembeje n’ibitutsi yahisemo gufata umugambi wo kwiyahura.

Placide Bizimungu umugabo wa Mukandabunga Ntacyo avuga kubyabaye ku mugore we gusa umugore we avuga ko ngo atinya kugira icyo yavuga kuri nyina cyangwa kuri we kugirango rubanda rutabaha urwamenyo agahitamo guceceka.

Mukandabunga avuga ko kuba yasimbutse urwa none atazongera gutekereza kwiyahura ariko asaba ko abayobozi babakemurira ikibazo kiri hagati ye na nyirabukwe.

Ubu Mukandabunga ari kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe aho ari kugirirwa inama zo kutiyahura kuko atari wo muti w’ikibazo afitanye na nyirabukwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turasaba abatureberera ko ibibazo byo mu ngo byakurikiranirwa hafi.kuko byanze bikunze abaturanye n,ubuyobozi bwibanze bazi umutekano muke uba nuri urwo rugo .iman imufashe kandi imurengere

mahoro yanditse ku itariki ya: 2-01-2013  →  Musubize

Iso ntakwanga akwita nabi koko maze kubibona!!!!!!!!!!
ese uriya mwana we yaragiye kuzira iki? yego ntawamenya, arikowenda nawe afite amakosa kandi ntawamenya impamvu nyayo yatumye umugabo we adatanga amakuru. mbese buriya umugobo nawe yarumiwe,
bagore mujye mumenya kureba kure kuko harimpamvu nyamukuruuuuuu ituma nyirabukwe amuhoza kunkeke

Maman yanditse ku itariki ya: 29-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka