Rusizi:Urupfu rwa Ngendahayo rwabereye abantu urujijo

Urupfu rwa Ngendahayo Gaspard w’imyaka 41 wo mu kagari ka Shara, umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi rwateje urujijo ubwo umurambo we wabonekaga mu cyumba cye kuri uyu wa mbere mu gitondo.

Bamwe mu baturage bari baturanye na nyakwigendera bakeka ko yaba yishwe bivuye ku kuba batari bakivuga rumwe n’umugore we nyuma y’uko hari hashize amezi 6 batakibana; abandi batangaza ko yaba yiyahuye ariko bose barashidikanya.

Tariki 02 /09/2012 ahagana saa munani telefoni ya Ngendahayo yavuye ku murongo kuko abamushakaga bose batamubonaga nyuma yaho batangira kumushakisha ari nabwo kuri ku wa mbere umurambo we bawusanze ku gitanda mu nzu iwe aho umugozi w’igikapu cye wari uziritse mu ijosi rye ariko udakajije ku buryo wavuga ko ariwo wamwishe.

Habimana Silas, umwe mu baturage bashakishaga amakuru ya nyakwigendera avuga ko urupfu rwa Ngendahayo rwabayobeye nyuma yo kubona umurambo we ku gitanda kandi mu buryo butari bworoshye kuko kugira ngo bawugereho baciye mu gisenge cy’inzu.

Abavandimwe be kimwe n’abaturage batangaza ko nta kibazo yagiranaga n’undi muntu gusa ngo hari hashize iminsi atandukanye n’umugore we.

Abaturage bavuga ko nabyo byakwitabwaho mu gukora iperereza kuko ngo batandukanye nyakwigendera amaze kumutakazaho byinshi birimo kumwishurira amashuri kugeza ashoje kaminuza hanyuma umugore ahita amuta ajya kwishakira abandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza yavuze ko mu kugira ngo hamenyekane ibyurupfu rwa Ngendahayo bajyanye umurambo we mu bitaro kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.

Ngendahayo Gaspard yakoraga muri laboratoire mu kigo nderabuzima cya CIMERWA. Akaba asize abana babiri.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kuki wandika izina rimwe, ibi bigaragaza ibihuha. amazina yose plz

Paruwa yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

birababaje kuko uwo muntu batazi icyamwishe gusa n’uwo mugore we mumubwire ko Imana izamuhana kuburyo bukwiranye nibyo yakoze. kandi nabo yasanze nabo si abamarayika. namugira inama yo kwihana kuko Yesu agira neza

Assiel NIYIKORA yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka