Rusizi: Umwana yahohotewe na nyina

Umwana w’imyaka 11 wo mu mudugu wa Badura, akagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe, yatwitswe amaboko na nyina umubyara witwa Uwizera amuziza ko afite ngeso yo kumwiba.

Uyu mugore ubwo yageraga kuri Polisi sitasiyo ya Kamembe n’umwana we yatangaje ko uyu mwana we yamwibye amafaranga 5000 ubwa mbere aramubabarira.

Nyuma y’igihe gito ngo uwo mwana yongeye kumwiba andi mafaranga nuko aterwa n’umujinya ahita afata umuriro wo mu ziko amurunda ku maboko.

Abaturage ubwo babonaga ibisebe by’umwana bikomeje kuba binini ari nabwo bamenyaga ko nyina yamutwitse bahise bahamagara inzego z’umutekano kugirango zibaze uyu mugore impamvu yamuteye gutwika umwana yibyariye.

Uyu mudamu akigera kuri Polisi yemeye ko yitwikiye umwana we ariko abisabira imbabazi gusa yavuze ko ngo yamuhanaga amuca ku ngeso y’ubujura.

Ubwo Polisi yabonaga uwo mwana ababaye kandi ariwe usigaranye na nyina yafashe icyemezo cyo kumutegeka kubanza kumuvuza hanyuma umwana yamara gukira nyina agakurikiranywa ku bikorwa byo guhohotera umwana.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka