Rusizi: Umwana w’imyaka 5 yishwe n’inzuki

Umwana w’imyaka 5 witwa Tuyishime Gadi ukomoka mu mudugudu wa Nyawenya, akagari ka Bigoga mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi yitabye Imana tariki 11/05/2013 yishwe n’inzuki.

Intandaro y’urupfu rw’uwo mwana yaturutse ku mikino y’abana aho ngo bari benshi bajya gukinisha inzuki aho zari zibereye mu miziga aho bazororera maze batangira kuziteramo amabuye.

Ako kanya zahise zizamuka mu muzinga uko zakabaye ari nabwo aba bana bagerageje kuzihunga biruka umwe ahita agwa mumurwanyasuri wari hafi y’umuzinga zimisangamo ziramurya cyane.

Ubwo abandi bana bageraga imuhira bavuze ko mugenzi wabo agiye kwicwa n’inzuki abaturage biruka bajya gutabara bahageze basanga agiye kuvamo umwuka biruka bamujyana kwa muganga ahageze ahita yitaba Imana.

Ubusanzwe nkuko tubitangarizwa n’abaturage ngo inzuki ntizikunze kwanduranya gusa iyo bazanduranyijeho nibwo zirya abantu zigira ubumara bufite ubukana bukomeye aribwo bwica abariwe nazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo, Sebagabo Victor, aratatangaza ko ababajwe n’urupfu rw’uyu mwana akaba akangurira ababyeyi kwiyegereza abana babo kuko impfu zitunguranye zibabaza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka