Rusizi: Umwana w’imyaka 5 yishwe n’insinga z’amashanyarazi

Umwana w’imyaka itanu witwa Niyitanga Steven wo mu mudugudu wa Nyange, akagari ka , umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi yafashwe n’insinga z’amashanyarazi ku mugoroba wo kuwa 03/02/2012 ahita yitaba Imana.

Uyu mwana ngo yaguye kuri izo nsinga ubwo bari bari gukinira hafi yaho zari zishinyitse; gusa ngo hari nubwo abana bakunda gukinisha insinga z’amashanyarazi kubera kudasobanukirwa; nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’umurenge wa Bugarama.

Uwo muyobozi arasaba abaturage kuba hafi y’abana babo babarinda kwegera ibishobora kubaviramo ipfu.

Umuyobozi wa EWSA ishami rya Rusizi, Kaberuka Desire, avuga ko muri iyi iminsi hari impanuka z’amashanyarazi zikomeretsa cyangwa zigahitana ubuzima bw’abantu kubera uburangare bw’abaturage; nk’uko binagaragara mu ibaruwa ubuyobozi bwa EWSA bwandikiye uturere.

Kaberuka Desire, umuyobozi wa EWSA Rusizi.
Kaberuka Desire, umuyobozi wa EWSA Rusizi.

Ngo hari abana bakinira kuri za pylons zitwara insinga z’amashanyarazi, kurira ku mapoto barushanywa, gukora ku nsinga zishishuye abandi bakica ingufuri z’amazu ahuriramo insinga bakahagira uburaro.

Ubuyobozi bwa EWSA burasaba ko hakorwa ibishoboka kugira ngo inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikumire izo mpanuka kugira ngo ntizikomeze gutwara ubuzima bw’Anyarwanda.

Mu karere ka Rusizi ahakunze kugaragara ibibazo by’ipfu z’amashanyarazi ni mu mirenge ya Bugarama na Nyakabuye zikunze guterwa n’abajura batema insinga bagasiga zishinyiste bityo abana bakazigwaho cyangwa bakazikinisha.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka