Rusizi: Umwana w’imyaka 18 yahitanywe n’umugezi wa Rusizi ya mbere

Imanishimwe James w’imyaka 18 wo mu murenge wa Mururu, akagari ka Gahinga, mu mudugudu wa Birogo yatwawe n’umugezi wa Rusizi ya mbere ku mugoroba wa tariki 03/04/2013.

Nyakwigendera ngo yamanukanye n’abandi bana bajya koga mu mugezi wa Rusizi ya mbere nyuma y’umwanya muto bari korwa bagenzi be baramubura bahita bajya guhuruza abaturage n’inzego z’umutekano kugira ngo barebe ko bamuramira.

Bakihagera bagerageje kwinjira muri uwo mugezi bafatanyije n’abaturage barashakisha ariko biba ibyubusa ntibabasha kumubona.

Ahagana saa tanu zo kuwa 04/04/2013, nibwo umurambo wa nyakwigendera wabonetse muri uwo mugezi uhita ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe kugira ngo usuzumwe.

Umugezi wa Rusizi ya mbere.
Umugezi wa Rusizi ya mbere.

Ababyeyi b’uyu mwana aribo Twagiramungu na Kansirida ngo batunguwe no kumva bahuruzwa ko umuhungu wabo atwawe n’umugezi birabababaza cyane doreko ngo yari ageze mu gihe cyiza cyo kuba yagira icyo abafasha.

Si ubwa mbere umugezi wa Rusizi kimwe n’ikiyaga cya Kivu byica abantu akaba ari muri urwo rwego abaturage basabwa kutishora mu migezi minini nkiyo dore ko banayijyamo nta byangombwa byabugenewe baba bafite byo kogana muri ayo mazi.

Inzego z’ibanze nazo zigomba kuba maso ku bijyanye no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu kuko ngo hari abibwira ko umutekano ushingiye ku kuba igihugu kirimo amahoro gusa.

Umugezi wa Rusizi ya mbere ngo ukunze gukoreshwa n’abasore bacuruza magendo kimwe n’abandi bawukoresha binezeza; nk’uko bitangazwa n’abaturage.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mr. Euphrem,umugezi wa Rusizi ya 1 niukuvuga iki?Habaho imigezi yitwa Rusisi ingahe?Ese uretse imipaka yubatse kuri Rusizi bakayita Rusizi I na Rusizi II kugirango babashe kuyitandukanya kubera ko isa nk’aho inaturanye hari ubwo yubatse ku migezi itandukanye?Nta mugezi witwa Rusizi ya 1!When we talk about Rusizi I or Rusizi I we refer to the two borders between Rwanda and DRC located on Rusizi border just btn Kamembe and Bukavu.

Dany yanditse ku itariki ya: 7-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka